Kumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayo

Igiterane cyatangiye abantu bahimbaza Imana mu ndirimbo no mumbyino zo mu muco nyarwanda. Umuvugizi wa Polisi Afande Kabera yatanze ikiganiro cyo kwirinda impanuka muri gahunda ya Gerayo amahoro.Yibukije ibintu by’ingenzi bidufasha kugenda mu muhanda neza.Muri ibyo harimo kuba uzi gutwara warabyize kandi ubifitiye uruhushya, kwitonda mu muhanda nkaho ari wowe wenyine, uzi amategeko y’umuhanda, abandi ukabafata nkaho batayazi kugira wirinde, no kwirinda kubuza abandi gutambuka.Ibindi dukwiye kwirinda harimo kurangara utwaye, kurya cyangwa kunywa, kuvugira kuri telephone kuko byongera impanuka incuro enye,naho gusoma ubutumwa bwanditse bikaba byongera impanuka incuro 23. Kwitonda igihe ikirere kitameze neza mu mvura, igihu cg imihanda itameze neza nko  mu misozi mu makoni.
Intumwa Paul Gitwaza, yakiriye abashyitsi bavuye mu bihugu bitandukanye, hanyuma yakira Reverandi Francis Mbandinga, ari nawe wagombaga kwigisha ijambo ry’uwo munsi. Akaba rero ari umukozi w’Imana  wazanye ububyutse muri Gabon. Akomoka mu muryango waba pasiteri kugeza ku gisekuru cya 5. Ni inzobere  muri theoloji akaba ayobora  ishuri rya theoloji akagira n’ibindi bikorwa byo gufasha urubyiruko rwavuye muhanda n’abagore bavuye mu kwicuruza. Ni umwanditsi w’ibitabo kugeza ubu yanditse ibitabo 70.
Yatangiranye na videwo igaragaza ko umuntu ari cyaremwe gitangaje atavutse kubw’impanuka. Imana ntabwo ikangwa nibyo uri gucamo, kuko uri muri wowe arakomeye kurusha  Ahari igicaniro haba hari ubwami. Tugomba kwigarura ahantu kuko aho twubatse tuba duhagarariye Imana.
Yahishuye ko Aburahamu ari Se w’abizera akaba na Se w’abanyafurika
Yavuze ku mateka ya Afurika ayahuza n’ubuzima bwa  Aburahamu Se w’abizera. 
Itangiriro 12,22 Ndirahiye kuko wakoze ibi ukaba utanyimye umwana wawe nzaguha umugisha. Abrahamu niwe se w’abizera nkuko tubisanaga mu Bagalatiya3,7,  kandi niwe mugisha w’abantu bose bo mu isi harimo na Afrika.
Mu Itangiriro 12,2-3. Imana yahaye Abrahamu Umugore w’umunyafurika witwa Ketura, nyuma ‘’urupfu rwa Sara.  Ketura bivuga umubavu kandi niwo bakoreshaga mu gutamba ibitambo, ibyo rero byerekana kuramya no guhimbaza Imana.
Abana ba Ketura nk'igisobanuro gikomeye kuri Africa 

Mbandinda yakomeje avuga ko abanta uko ari batandatu ba Ketura umugore wa Abraham bahishemo ubusobanuro bukomeye bw’Africa .
Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura.
"Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki,shuwa"
 Itangiriro 25:1-2

  1. Zimurani bivuga umucuranzi,umuziki: yavutse mu gihe cy’ibyishimo,hari  ubwiza, n’injyana bigaragaza uko  Afrika yari ingobyi y’urubyaro-muntu. Ibyiza by’uyu mugabane imigezi,ubutunzi, ubwenge,umuco niibindi.
  2. Yokishani bivuga umutego kuri bene se: bitwibutsa  icuruzwa ry’abacakara.Ryatangiwe n’abarabu nyuma rikorwa n’abanyaburayi.Versaille yubatswe n’abirabura bavuye muri Senegal. Ni gute twe ubwacu twihindukiye umutego?Dukwiye kuzirikana ko abayobozi ba Afrika ari bo bagurishije abana ba Afrika,  ku giciro giciriritse, bashukishijwe imibavu, umunyu,inzoga, n’ibindi biciriritse.
  3. Mediyani bivuga kurwana: kuki habaho kurwana, impaka? Kubera akarengane .Abanyaburayi barabizi ko abanyafrika dukunda amacakubiri. Afrika irwaye amacakubiri, kandi tukemerera ko amahanga atwinjirira
    E.g. Kuvugurura amasezerano ya Afrika ariko bigasaba ko abazungu babanza baganiriza buri gihugu ukwacyo kandi bireba Afrika muri rusange.
  4. Yishibaki bivuga kubohora, kwibohora ariko  mu buryo budakwiye kwemerwa: Ibibazo by’uburyo abantu batekereza kuyobora imikoreshereze y’igitsina uko bashaka kandi bikadushyira mu kaga. Abanyaburayi bivuga occidere gukubita gukuraho. Bakoresheje umubarew’abaturage babo, kuko Afrika yari itaragwiramo abaturage. Abanyaburayi nta nzego bari bafite uretse idini ya gatorika. Baraje babona inzego z’ubuyobozi muri Afrika bajya kuzigana,n’ abagore bari umwanya nk’abajyanama mu buyobozi.  Urugero nka Sundiata Keita yari afite ubwami mu kinyejana cya 13. Demokarasi ni demon classeur (daimoni icamo ibice). Imibare igaragaza ko  muri 2025, abanyaburayi bazava kuri miliyoni 5.8 bakagera kuri miliyoni 14.6 z’abaturage barengeje imyaka 80. Abanyafrika bazarenga abashinwa. Abanyaburayi bakoze ibishoboka byose, ibyorezo, inking zitera ubugumba, ariko abanyafurika bakomeza kubyara noneho bazanye ubutinganyi, kandi bakabyita uburenganzira bw’ibanze. Baratubwira ngo hari ubwinshi by’abaturage ariko Imana ifite ibihagije.
  5. Shuwa bivuga agahinda, gutsikamirwa: ibyo abanyafurika ducamo bidutera agahinda gakabije, gucika intege, kwibira hasi, ariko iyo icyuma kizamura kigeze mu ndiba kirazamuka. Iyo ugiye kwiga hanze ni ukugirango wige,ukore, utere imbere, uzazamure umugabane wawe.Ntabwo uri impunzi
  6. Medani bivuga akarengane
Igisubizo cy'Afrika mu kumenya umutoza wayo

Umukozi w’Imana yakomeje avuga ko niba Africa ishaka kumenya Umutoza wayo igomba kwigira ku mugaragu w’Imana Abraham bakareba ibintu bitantu byamuranze bityo nabo bagasobanukirwa gutozwa icyo Ari cyo ndetse nibyo bisabwa kugira ngo utozwe.    
~ Itangiriro 25:5-6

  1. Kumva  Imana: yavuze ko Africa igomba gutoza ugutwi kwayo kumva  ijwi ry’Imana nkuko umugaragu w’IMana Abraham yari yaragutoje kumva yavuze ko Africa igomba kwitoza kumva Imbuto y’ijambo ry’Imana bityo bigatuma Imana iyitoreza muriryo.
  2. Igitambo: ntitugomba kwikunda Abrahamu yatanze icyo yari afite cyiza kuruta ibindi
Kuva mu gusabiriza tukishyura ikiguzi, abazagukomokaho bazahindura amarembo y’abanzi.

3. Kumvira: kwitoza kumvira nk’uko Abraham yumviye bizatujya kurundi rwego.
4. Impano: Africa igomba gukoresha impano zahawe abana ba ketura arizo impano z’umwuka wera mu gutozwa.
5. Umwuka  wera
Abraham yahaye abana be impano abohereza iburasirazuba,ariko Isaka niwe wahawe umurage.Abanyabwenge baje kuramya bavuye i Burasirazuba.
1Abakorinto 12:1-31
Kwihana kwa Afrika nk'urufatiro rwo kongera kuvuka kwa Afrika

Mbandinda yavuze ko Africa igomba gushaka ubuhanuzi butari ubupfumu kuko ubuhanuzi bw’ubaka ndetse bugahindura ikibi, ikiza Kandi ibyo bisaba ko ufite Umwuka w’Imana.
Yasoje avuga ko Imana yamuhaye ijambo ry’ubuhanuzi “ “Bitware nk’abantu 3000 Petero yabwiye ku munsi wa Pentekote  ibyo biratuma Africa y ongera guhembuka ikongera kuvuka  , uko nakundi niguca bugufi bakihana , bityo umucyo w’Imana ukongera ukagaruka kur’Africa , yasengeye Abany’Africa ndetse nabo bazamura amajwi yabo bihana ibyaha bitandukanye Africa yagiye ikora ndetse igikora

Ibyakozwe n’Intumwa 2:37-38
“Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n'izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?” Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y'Umwuka Wera,”

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags