Amateraniro ya Kabiri “HAGURUKA WUBAKE NK’ISHYANGA RIMWE”

Pastor Tonya yatangiye ashimira abantu batandukanye kubwo kwakirwa neza bidasanzwe mu Rwanda, ndetse ashima Imana kubw’igiterane nka Africa Haguruka nk’umurimo w’Imana muri iki gihugu. Avuga ko nubwo bwose u Rwanda rwaciye mu bibi bikomeye nka Jenoside ari nayo nkuru abantu bahoro bavuga, ariko ko igihe kigeze bakamenya n’ibyiza biri kuhabera.
Mu kwinjira mu ijambo ry’umunsi yatubwiye kuby’ingenzi bikenewe kwitabwaho mu gihe cyo kubaka witegura guhaguruka, harimo:
  • Amatafari ahiye meza 
  • Ibikoresho bitandukanye byo kubakisha
  • Abakozi bari mu bumwe aribwo bumwe bwubaka, bahujwe n’intego imwe kandi bayobowe n’Imana
  • Urufatiro, aho abantu bose baba bahuje uburenganzira, imyumvire mu gikorwa barimo.
  • Inkingi wubakiraho zigereranywa n'abayobozi babayeho bayoboye mu mbyaro zitandukanye 
  • Umwubatsi mukuru utanga umurongo kubandi

Icyanditswe
Nehemiya 6:1-3: “Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n’abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.
2. Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi.
3. Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.” ”

Ese iyo wicaye ahantu hasenyutse ukora iki? Urabireba ukabyirengagiza cyangwa uba nka Nehemiya wafashe icyemezo cyo guhaguruka akubaka ubwo ishyanga rye ryari bikeneye.
Nehemiya yahagurukije abantu bose ngo bafatanye bubake kugirango igisuzuguriro cyari kibariho kiveho.

Iyo twubaka hari ubwoko bw’abantu dukeneye:
  • Abarota n'abashyira mu bikorwa inzozi
  • Abadushyigikira
  • Abanyomoza ibyo turimo gukora, bakadukosora

Imana yonyine niyo yonyine itanga imbaraga zo kubaka ibyasenyutse yonyine. Ibyiringiro ntibigomba kubura bitewe n’ibyo Imana ikora.

Ibintu bitatu twakwigira muri Nehemiya  6:1-3
  • Umurimo ukomeye 
  • Abarwana umurimo ukomeye 
  • Ushyira inzira ahatari inzira

Iyo twubaka inkike kandi hari abo tutaba dukeneye: abaturangaza bakadukura mu murongo wo kubaka, abaduca intege ndetse n’abasenya ibyo twubatse.

Ibyago cyangwa amakuba atugwirira ntidukwiye gucika intege, tugomba kuvuga nka Nehemiya “Ndigukora umurimo ukomeye sinabasha kumanuka.” Nta sezerano ufite rikubwira ko kubaka byoroshye, ahubwo menya ko ufite umurimo ukomeye ugomba gukora.

Tugomba kubaka imidugudu yasenyutse, tugahaguruka tugakora, tugashyiraho ubukungu bushyitse, tugashaka ubutabera, kandi tukabikorera mu rukundo n’ubumwe. Tugomba kwikunda tugakunda n'abagenzi bacu, tukiga kuryoherwa  mu butunzi Uwiteka yahaye umugabane wacu.
Tugomba kwiga kwitoza kubaha Imana, tugomba kwihana kandi tugaca bugufi Imana ikatubabarira.

Igihe kirageze ngo Abanyafrica turekere gushaka ibinyoma bidutandukanya bituma tudakundana ahubwo tugasenyera umugozi umwe tugahaguruka tukubaka.

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags