Umusozi w'abinginzi umunsi wa 1

Africa Haguruka iri kuba ku nshuro ya 25 ndetse ihuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 Africa Haguruka n’Itorero Zion Temple Cellebration rimaze rivutse. African Haguruka ku musozi w’abaginzi wayobowe na Pastor Eric Ruhagararabahunga ukuriye abaginzi ku isi. Umunsi watangiwe n’isengesho no kuramya no guhimbaza Imana hamwe na Calvary Worship Team ifatanyije Asaph Kimironko, Pastor Eric yatangiye yakira abashumba ba ZTCC Ngoma na America ndetse nabandi baturutse Uganda, Burundi, Kenya, Zambia, n’afurika yepfo. Atangiza iteraniro yavuze ko Imana iha Dr. Paul Gitwaza iyerekwa rya Africa Haguruka, Imana yamutegetse gushyiraho ibintu bitatu by’ingenzi: Igicaniro cy’amasengesho 24/7, abaramyi baramya Imana amasaha 24/7, no gushyiraho abavugabutumwa ku isi hose. Pastor Eric kandi yakiriye umushumba mukuru wa Calvary Wide Fellowship  Apostle Sebagabo Christophe yakira abavugabutumwa batandukanye ndetse nabitabiriye iteraniro muri rusange.
Umushumba mukuru wa Clavary Wide Fellowship yashimiye apostle Dr Paul Gitwaza kumurimo mwiza yakoze wo kutangiza Africa Hagurka mu bihe bitari byoroshye avuga ko Africa haguruka Imana yayikoresheje kugirango habeho kwigobotora imyumvire y’ubucakara no ubukoloni ndetse yabaye umuyoboro udasanzwe wo gukangura abayozi b’ibihugu by’afurika  batandukanye guhaguruka.
Africa haguruka kandi yakanguye abana ba afurika gukoresha impano mu kubaka no guteza imbere umugabane w’afurika, yatanze umusanzu gutangiza inyigisho z’ubwami bw’imana zidashingiye ku idini.
Pastor Eric Ruhagararabahunga ukuriye abinginzi ku isi atangiza umusozi wabanginzi - AH25
Umwigisha wa 1: Apostle Linda Gobodo
Ikigisho cya 1: Ese kuki kwinginga ari ingenzi mu kubaka igicaniro cy’Imana no gusenya igicaniro cya Satani.

Kwinginga n’iki?

Apostle Linda Gobodo yatangiye avuga insanganyamatsiko, avuga ko kwinginga ari ukuvugana n’Imana uvugira abandi bantu. Yongeyeho kandi ko umwinginzi asenga uhagaze mu cyuho cy’umuryango, itorero nabandi bantu runaka.  Yakomeje avuga ko kuba umwinginzi bidasaba ko babigutorero ahubwo n’inshingano umuntu yiyemeza ubwe, kugirango wingingire abantu bigusaba kwishyira mu mwanya wabo akabavuganira ku mana. Yesu muri kamere yiwe ni umwinginzi, rero buri muri Christo nawe agomba kuba umwinginzi.  Mbere yo kuba umwinginzi mu itorero ugomba kubanza kuba umwingizi mu muryango kandi ntukwiye kubimenyesha abantu. Abinginzi bagira uruhare rukomeye kuko bahuza Imana n’abantu ndeste baba umuyoboro Imana inyuzamo ibyenda kuba kubantu bayo.

Urugero rwiza rwo kwinginga
Imana yohereza amalayika bayo kurimbura Isodoma n’igomora Aburahamu yakiriye abamalayika murugo atangira gusenga yinginga kuko yari azi ko hatuye umuryango ndetse nabishywa ba Roti. Yinginga imana ngo ntiriharimbure (Itangiriro 18).

Mose yingingiye aba isiraheli asaba Imana kutabarimbura bari mubatayu ntubwo bari bamaze gucumura ku mana biremeye ikigirwa mana (Kuva 32:9-14)

Igicaniro ni iki?

Igicaniro ni ahantu tuvuganira n’Imana mu masengesho, mu kuramya, ndetse tukahazan ibitambo. Imitima yacu niyo gicaniro nkuko tubibona muri Zaburi 24:3. Imana ntishobora gutura mu mutima wuzuye gukiranirwa, buri munsi tugambo kuza imbere y’Imana tukazana imitima yacu tugasaba Imana gukiza imitima yacu kugirango Imana iture muri twe.

Ese ni gute twakubaka igicaniro cy’Imana mu buzima bwacu tugasenya igicaniro cya satani?

Mbere yuko wubaka igicaniro kubanza kwihana ugasenya. Iyo twubaka igicaniro twubaka ibicaniro 2: igicaniro cyawe ndetse n’igicaniro cy’umuryango wawe. Yakomeje avuga ko kubaka igicaniro cy’Imana mubuzima bwacu bwa buri munsi haba mu kazi, muri bucuruzi, aho dutuye ndetse nahandi bisaba kubanza kwihana ugasenya ibicaniro bya satani byabanje mbere kubera ko ataba ariwowe wambere uhabanje.
Yakomeje avuga ko gusenya igicaniro cya satani bicecekesheje amajwi yose yavugiwe kuri icyo gicaniro hanyuma ubwami bw’Imana bugatura aho. Iyo umaze gusenya igicaniro cya satani wubaka igicaniro cy’Imana, umwana, n’umwuka wera hakaba igicaniro cy’Imana kiduhuza n’ijuru. Pastor Linda asoza yavuze tugomba kubaka igicaniro cy’Imana ahantu hose turi haba muri bucuruzi, mu burezi, murugo iwacu, mu kazi ndetse nahandi hagahinduka ubuturo bw’Imana.

Umwigisha: Apostle Atsalie Yasmir

Ikigisho cya 2:  Ni uwuhe mumaro wa abanginzi mu  guteza imbere imibanire mpuzamahanga hagati mu bihugu bya Afurika?

Kwinginga mu rwego politike n’iterambere rya Afurika (Nehemiah 2)

Apostle Atsalie Yasmir yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo kwinginga ndeste n’umumaro wo kwinginga. Yatangiye avuga umumaro wabinginzi mu rwego rwa politiki, yavuze ko nkab’anyafurika kwinginga mu rwego rwa Politike bidusaba kubanza gukunda ndeste no kwita kuri afurika ko biri mu kuvuganira abandi. Yakomeje avuga ko ubumwe bwa afurika bizaturuka mu itorero, yongeyeho ko umurinzi agomba kuba maso akamenye aho ibibazo biri ndetse naho ibibazo bituruka ugasengera iguhugu. Umurinzi afite ubushobozi bwo kwinginga imana igahindura umugambi kubantu yingingira, kugirango tube abarinzi beza bigomba guhera ku rwego rw’igihugu tukingingira ibihugu byacu kugirango Afurika ibe imwe.

Kwinginga mu rwego rw’umwuka
Apostle Yasmir yavuze ko kwinginga mu rwego rw’umwuka ruri mu buhanuzi kuko iyo Imana ishaka kuvugana nabantu inyura mubuhanuzi. Umuhanuzi agomba kuvuganira abantu ku mana kuko niwe inyuzamo ibyo Imana ishaka gukorera abantu bayo. Yakomeje avuga ko ibiranga abangingizi biri mu buhanuzi ndetse ko umuhanuzi ashinzwe kugarura ubusabane hagati y’Imana nabantu. Yongeye ko inshingano zabahanuzi atari uguhanura gusa ugategereza ko ibyo wahanuye bisohora ahubwo ko nk’umuhanuzi uganira n’Imana, agasengera ndetse akavuganira abantu ku mana ndetse akahindura ibyemezo bimwe na bimwe imana yari yafashe kubantu.

Apostle Atsalie Yasmir yosoje asaba itorero guhaguruka rikaba umuhuza rikavugira ibihugu by’afurika ku mana, ndetse nisengesho dusengera ubumwe no gutera imbere kwa Afurika no kugirango u Rwanda tugirane umubano mwiza nibindi bihugu by’afurika. Itorero risabwa kurebererera umubano w’ibihugu ndetse bagasengera umubano w’ibihugu by’afurika ukugenda neza kuko ubumwe bwa Afurika buzaturuka mu itorero.

Ibizaranga umunsi wa 2 kumusozi w’abanginzi - AH25
Umunsi wa 2 ku musozi w’Abinginzi uzaranga nibiganiro bizasobanura ndetse bihuza amasengesho yo kwinginga ya Nehemiya nko kwinginga kw’abanyafurika ndetse kwinginga mu misozi yose biteza imibereho myiza y’itorero, umuryango, ubucuruzi ndetse numuryango mugari. Umunsi kdi uzaranga no kubaza  ibibazo no gutanga ibisubizo ku bibazo bizabazwa ku nsanganyamatsiko zizaganirwaho.

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags