Umusozi w'umuryango umunsi wa 2

UMWIGISHA WA 1: Dr Gahungu Bunini
Insanganyamatsiko: Ubuzima bw’umuryango mu kubana akaramata
Indirimbo za Salomo 8:7
Amazi menshi ntiyazimya urukundo, n’inzuzi  zuzuye ntizarurenga hejuru.umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose, kugira ngo agure urukundo ,yagawa rwose.
Ubuzima bwose bugizwe n’ibintu 3

  1. umubiri
  2. Ubwenge(umutima)
  3. umwuka

Ntushobora kuvuga kubaho  ndetse no gucunga umuryango utitaye kuri bino bice bitatu bigize ubuzima bwa muntu .
  1. Ubuzima bw’ umubiri

.Umuryango muzima ugomba kugendera mu mategeko y’Imana.
.Ugomba kugira indangagaciro zo kubana n’abantu .
.Imana yabagize babiri kugira ngo ibyo ukora ubone uwo mukorana.
Umuryango ukeneye kubana mu busore, hagati ndetse no mu musaza.
2. Ubuzima bw’ubwenge (umutima)

Iyo umufasha n’umugabo bahuje ubwenge ibyo bakora bigenda neza, ubwenge bwanyu bwanyu n’igishoro gikomeye mu muryango.
3. Ubuzima bwo mu mwuka

Umwuka uri muri wowe n’umufasha wawe icyo n’igishoro Imana yabashoyemo.
INFUNGUZO 7 UGOMBA GUTUNGA BIGATUMA ABANTU BABANA AKARAMATA
  1. Ntukibagirwe amateka y’ubuzima mwanyuzemo.(zaburi 90:12)
  2. Amahirwe mwagize mu buzima ( zaburi 126).
  3. igihe kirekire ntikikakumare imbaraga  zo mu mutima.(Itangiriro 40:23).
  4. Ibitangaza mwagize mu buzima (kuva 15:1), Gufata ibitangaza byabaye mu buzima bwanyu mukabibika ahantu bizatuma umuryango wubakika neza.
  5. Imana yakoresheje mu buzima bwanyu ngo babagirire neza (Rusi 1:16, Itangiriro 30:27)
  6. Mugomba gusobanukirwa ko inshuti mu muryango wanyu arigishoro cyiza .
  7. Impamvu Imana igirira abantu neza .
  8. Gufunga inzika ugafungura ineza ( Filimoni  1:17-19, 2 Abakorinto 5:21)
Dr Gahungu Bunini Yasoje avuga ko tugomba gutunga zino mfunguzo 7 kandi ashimangira ko Imana izadufasha.
Umwigisha wa 2: Prof. obii Pax -Harry
Insanganyamatsiko: Imigenzo n’imico y’ubu igenda ikora ku buryo butandukanye n’indangagaciro n’amategeko y’Imana. Umuryango ushobora ute kugumana indangagaciro z’Imana muri iki gihe cy’isi?
AMAHAME AGENGA SOSIYETE YO MURI MUNSI IGONGANA N’INDANGAGACIRO Z’UBUMANA. NIGUTE UMURYANGO USHOBORA KUGUMANA INDANGAGACIRO Z’IMANA MURI IKI GIHE ISI IRIMO.
Prof.Obii Pax- Harry, Yatangiye avuga ko tugomba guhaguruka tukarwanya abanzi b’igihugu cyacu kugira ngo tubashe guhimbaza no kuramya Imana yaturemye (Kubara 10:1).
KUMVA IBIHE
Buri rubyaro rwabizera Imana rufite inshingabo bahawe n’Imana zo gukorera societe nkabatware b’ubuntu bw’Imana ibi bidusanga mu Itangiriro  1:28, Malaki 4:4-6, na luka 1:17
Umwigisha kandi yavuze kandi  kandi ko buri rubyaro rufite inshingano zo  kumva ibigezweho muri society rurimo hanyuma bakayizamo ubwami n’umugambi by’Imana. Ibi tubisanga muri 1 Ingoma 12:32, Daniyeli 11:32, Hoseya 4:6
Ingingo zo kubaka mu Mana

  • Urubyaro
  • Umubano
  • Ihishurirwa
Umwigisha yavuze ko ihishirurwa rikura akoresheshe 2kor 3:17.  Imana ntago yifuza kudusubiza inyuma ahubwo ishaka kuturinda inyuma hacu ikatujyana imbere ituvana mu bwiza Itujyana mubundi.
Imana irifuza ko aba nyafurika baba igiti cyubuzima. Irifuza kutwubaka kandi ikadukiza, ikadugarurira agaciro kacu ikatugira kuba igisubizo ndetse ikaduha imbaraga zo kuzana gukira k’imiryango kwisi nkuko tubisanga mu Abaroma 8:19.
Yagarutse kubibazo Umuryango wugarijwe nabyo muri ibi bihe. Yavuze ko ibi ari ibitero bya satani ariko ko Imana yifuza gukoresha Afurika mu gukiza Isi.
Ni ibihe bibazo Isi irigucamo

  • Ubutinganyi
  • Imikoreshereze idakwiye y’imbuga nkoranyambaga bijyana n’ubuzimana bwo mu mutwe
  • Amakuru y’ibihuha
  • Ubwenge karemano
  • Amashuri
  • Ibibabazo by’ubukungu by’ugarije ababyeyi
  • Kwiyandikaho no kwikebagura ibice by’umubiri
Ni gute twakemura ibi bibazo

Dukwiye kumva ko umuryango ari umugambi w’Imana nkuko tubisanga muri Malaki4:6. Nyuma yo kumenya ko ari umugambi w’Imana, umuryango ufite inshingano eshatu;
  1. Kubakira Imana igicaniro mu muryango 
  • kurerera abana mu mugambi w’Imana
  • Gutanga uregero rwiza ndetse kugira uruhare mu burere bwabana
  • Kongera kugira Imana urufatiro rw’umuryango
2. Kuganira ameza y’igaburo ryera mu muryango:
umuryango ukwiye gugarura ubusabane hagati yabana n’ababyeyi, hagati y’abana, ndetse na hagati y’ababyeyi nkuko tubisanga muri Malaki 4:5-6
3.   kumenya gusabisha uburezi n’amahame ya Gikristo:
Ababyeyi bakwiye kwiga kwirerera abana babo mu mahame ya Gikritso
IMBOGAMIZI ZA SOSIYETE YIKIGIHE ZIZANA UMWIJIMA

Matayo 6:33, 2 Abatesalonike 2:7-10
  • Ibibazo by’ubukungu
  • Gusesagura
  • Kuriganya-imbugankoranyambga
  • Ibibazo
  • Ibibazo bitakemuwe
INGARUKA ZO KUBA SOSIYETE YAREMEREYE UMWIJIMA KWINJIRA MU MURYANGO
  • Urugero rwa  gatanya mu ngo z’aba kristo ruri hagati ya 20-25%
  • UNICEF ivuga miliyoni 37 z’ingimbi n’abangavu muri Afurika bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe
  • Mu Mwaka wa 2022 WHO yatangaje ko abarenga miliyoni 116 muri Afurika bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe
  • Ubushakashatsi bwakozwe muri Afurkia mu mwaka hagati ya 2008-2020 bwerekana mu 97,616 26% bafite agahinda gakabije, 40.8% bafite ibibazo by’imitwarire n’amarangamutima, 21.5% bafite ihungabana ryatewe n’ihohoterwa nibihe bikomeye, 20.8% bafite ibitekerezo byo kwiyahura. 
IBIBAZO N’IBISUBIZO
Nyuma yinyigisho hakurikiyeho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo

  1. Ese mubona urubyiruko rwacu ruri mu rusengero ariko rukishimira iby’isi?
    Yasubijwe na obii Pax -Harry ko aha ariyo mpamvu ibabyeyi bakwita kwita kuburere kugira ngo abana babikurane, ndetse bakigisha urubyiruko kuhindurwa n’mahame y’Imana aho kuba abanyedini.
  2. Ese iyerekwa rya Afurika haguruka ni irya afurika gusa?              
    Yasubijwe ko Afurika ikwiye guhaguruka hanyuma nayo igahagutsa isi yose.

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags