Day 22

Apostle Dr. Paul M. Gitwaza

Isezerano ry'umunsi: "Ufite mwenewanyu ukomeye, tera intambwe umwegere azakumara agahinda ugiranye igihe kirekire"


Rusi 2:1-3 [1]Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w’umugabo we, umuntu ukomeye w’umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi. [2] Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.” Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.” [3] Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi.