Day 1
Kurenga Imbibi
Ikaze mu mwaka wa 2025, ariwo mwaka wo "Kurenga Imbibi." Uyu mwaka uzakubere uw'itandukanirizo n'indi myaka yose waciyemo. Uzagere kure cyane, kandi uzagezeyo n'abandi benshi. Inzozi zawe zizabe impamo, kandi uzagere kuri byinshi. Amen!
BEYOND LIMITATIONS
Welcome to the year 2025, the year to go "Beyond Limitations." This year will mark a difference from all the years you have lived through. May you get far, and may you take many others with you. May your dreams come true, and may you achieve much. Amen!
Isezerano ry'umunsi: "Muri uyu mwaka nzakugeza aho utabashaga kugera. Nzakuraho imbago zose washyiriweho."
Promise of the day: "This year, I will take you where you could not reach. I will remove all limitations that were set upon you"
Itangiriro 13:14-15
[14] Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati "Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n'ikusi, n'iburasirazuba n'iburengerazuba. [15] Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose. Amen!
Genesis 13:14-15
[14] The Lord said to Abram after Lot had parted from him, “Look around from where you are, to the north and south, to the east and west. [15] All the land that you see I will give to you and your offspring[a] forever.