Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24

Bavandimwe, banyarwandakazi, banyarwanda, abashyitsi b'icyubahiro, n'abakozi b'Imana na bagenzi bacu b'Abanyafurika n'inshuti z'Abanyafurika, biranshimishije cyane no kwicisha bugufi kuba mpagaze imbere yanyu uyu munsi ku nshuro ya 24 y’igiterane Afrika Haguruka ku nsanganyamatsiko igira iti "Afrika umutoza wawe ni nde?"

Nkwakiranye akanyamuneza kubera kwigora ukabasha kwitabira iki giterane nubwo gahunda yawe yarigoye. Watumye twumva duhawe agaciro, kandi kuboneka kwawe ni ubufasha bukomeye kuri twe, kuko bidufasha gusohoza ibyo Imana yashyize mu mitima yacu.

Iki giterane cyo kuncuro ya 24 cya Afurika Haguruka ni gihamya y’ibyo twiyemeje, kandi ni igiterane cy’ubuhanuzi kigamije gukangurira, kuyobora, kwiga, gukuza, no gukuzamurana mugihe dutangiye urugendo rusange tugana ejo hazaza heza ku mugabane wacu dukunda.

Kuri benshi muri twe, iki giterane kigaragaza umwanya wo kwishimira iterambere ridasanzwe n’ubushobozi bw’umugabane wa Afrika. Amateka n'umuco bya Afurika byasize ikimenyetso kitazibagirana ku isi. Uru rusobane rw’amateka n’umuco byatumye Afrika igira umwihariko ushyingiye ku bumwe bwa Afrika.

Mu kwitabira iyi nama, wibutswe ubudasa buhamabye n’umurage gakondo w’umuco nyafurika: nk’imico itandukanye, imbyino, indirimbo, kuramya mu buryo bwa gihanuzi, kugaragaraza ibkorwa by’umwuka, urugwiro, kumwenyura, kwakira abashyitsi, ubufatanye, imyidagaduro, n’amagambo meza akomeza abantu, ibi byose bitanga ishusho ry’ijuru.

Kuva Isi yaremwa kugeza uyu munsi, Afurika yabaye Ihurizo ry’imikorere y'Umuremyi ni Imikorere (Sisitemu) y'Isi:

Urugero:
  1. Afurika mu mutima w'Imana
    Imana, Umuremyi, nyuma yo kurema ijuru n'isi, yahisemo igice caho Afrika iherereye uyumunsi; Igiha ababyeyi ba mbere (Adamu na Eva) nk’igihugu cyabo ariyo yangombyi ya Edeni; ubu busitani bukaba bwarabarizwaga mu gihugu cya Havilah n’igihugu cya Cush (Afrika yanone)

  2. Afrika nk’imbarutso y’iterambere (ihurizo) ry’Isi
    Iterambere ry’Isi
    Egiputa yakera yagaragaye hafi 3.100 (BCE) igihe farawo wa mbere, Narmer (Menes), yahuje Egiputa y’Aruguru niyo Hepfo havukamo iterambere rikomeye ryari riherereye ku ruzi rwa Nili kandi ryararambye cyane rizana ubukungu no gukomera mu muco.

    Ibyagezweho muri Egiputa ya kera harimo kubaka inzu zimitamenwa zikomeye yitwa “Piramide”, nka Pyramide nini yi Giza, yubatswe nk'imva za bafarawo, no guteza imbere gahunda z’imyemerere yabo.
    Imyandikire yambere yitwa “Hieroglyphe”, yashyizweho nk’uburyo bwa kera bwa abanyamisri bwo kwandika. Iyo myandikire, yatumye amateka yabo n’imico yabo iminyekana.

  3. Afrika nk’Umugabane w’ubuhungiro (ushisha no gucumbikira abashyitsi)
    Aburahamu, data wo kwizera, yabaye impunzi ihunga ubukene, yimukiye muri Misiri ari kumwe n'urugo rwe mu gihe cy'inzara kandi bakizwa n'inzara. Umwami nyafurika ( Farawo ) yahaye Aburahamu umugisha kandi aramukungahaza.

    Bitewe n'impano z'umwami, yabashije kugira: intama, inka, indogobe z'ingabo n'ingore, ingamiya, abakozi b'igitsina gabo n'abagore, ifeza ni zahabu.

    Ndizera neza ko umunsi tuzahura na Aburahamu mu ijuru, azashimira abaturage n'abami b'Abanyafurika kuba baramugiriye neza no kumugira umuntu Imana yashakaga ko aba.

    Iyo Afurika itaza kubaho ngo ikize Aburahamu, ntituzi uko bimeze ku bantu bafite kwizera kwa Aburahamu (Idini rya kiyahudi, Isilamu, Abakristo)

    Yakobo n'umuryango we babaye Ikanani nka abanyamahanga, kugeza igihe inzara ikomeye yateye Isi yose, uretse Afurika yonyine, kandi ibihugu byose byaje muri Afrika kugura ibiribwa (Nizera ko Abanyaburayi, Abanyaziya n'ibindi bice by'isi bafashe ubwato berekeza muri Afurika kugura ibiryo).
    Yakobo kandi n'umuryango we bimukiye muri Afurika ubuzima bwiza, barabungabungwa. Niba Afurika idahari, umuryango wa Yakobo wari ugiye kurimbuka. Imana ishimwe muri Afrika!

    Yesu Kristo, Umwami wacu, Umukiza, na Mesiya w'isi yose bazanywe mu Misiri igihe Umwami Herode yashakaga kumwica akiri uruhinja.

    Wibuke, umumarayika wa Nyagasani yabonekeye Yosefu mu nzozi amuyobora mu gihugu no ku mugabane wa Afurika aho bazabona ubuvuzi bwiza n'umutekano.

    Umumarayika yaravuze ati: “Haguruka, ujyane umwana muto na nyina uhungira mu Misiri ( Afurika ); kubera iki atari muri Siriya, Turukiya, Yorodani, Ubuhinde, Ubwongereza, Amerika, cyangwa Ubushinwa, ariko muri Afurika...? N’umugabane wo kurinda no gutanga imigisha
  4. Afrika Inda yatwitwe ishyanga rikomeye rya Israyeli
    Kuri uyu mugabane, Abisiraheli babaye igihugu nyuma baza koherezwa mu gihugu cya Kanani. Abisiraheli (Abantu b'Abayahudi ) ni Abanyafurika.

    “Mbese ntimumereye nk'Abanyetiyopiya, mwa Bisirayeli mwe? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese si jye wazamuye Isirayeli nkamukura muri Egiputa," - Amosi 9:7
Imana ibahe umugisha
Apostle Dr Paul M Gitwaza

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags