Umusozi w’Umuryango: Twubake ibicaniro mu muryango.

Umusozi w’Umuryango: Twubake ibicaniro mu muryango.

Uyu n’umunsi wa mbere w’inyigisho ku mu musozi w’umuryango, aho zatangiriye EAR Anglican Remera aho dufite abigisha batandukanye baributuganirize harimo Apostle Dr.Phillip Igbinijesu na Prof Vincent Anigbogu. Umunsi watangiwe n’isengesho ndetse no kuramya no guhimbaza Imana tuyobowe na Azaph Rubirizi , umusangiza w’amagambo Pastor Emmanuel Kibinda yatangiye yiyegereza Abashumba bose ndetse na buri wese wabashije kuhaboneka  ndetse  asabira abantu bose ko Imana yabiyereka ikabaha icyo bayishakaho cyose , ndetse Yakira umukuru wa Paruwasi ya AER Anglican church  nawe Yakira ubwoko bw’Imana ndetse asaba ko abitabiriye bose bafungura imitima yabo kugira ngo bige.
UMWIGISHA WA MBERE: Apostle Dr.Phillip Igbinijesu

Insanganyamatsiko: Twubake ibicaniro birinda bigasigasira umuryango.
Ibintu 6 byo gutekerezwaho:
  • Umuryango n’urufatiro rwa sosiyete iyo ariyo yose, gukomera cyangwa kudakomera kwa sosiyete biterwa  n’umuryango irimo.
  • Kumererwa neza kw’igihugu bishingiye ku kumererwa neza kw’imiryango iri muri icyo gihugu 
  • Iyo umusozi w’umuryango unaniwe imisozi yose irananirwa , kuko iyo umusozi w’umuryango uhagaze neza n’indi misozi ntago ivunika.
  • Igitero cyambere satani yohereza acyoherereza umuryango kuko satani arabizi ko iyo yashoboye  umuryango imisozi yose azaba ayishoboye.
  • Kubaka imiryango myiza ifite intego zo gukorera Imana ibyo n’iby’Imana ishaka.
  • Ukuntu tugomba kubaka ibicaniro by’umuryango kugira ngo dusenye ibicaniro by’asatani.

Igicaniro ni iki?

Ahantu iby’umubiri n’iby’umwuka bihurira, aho ibisanzwe n’ibidasanzwe bihurira bikaganira ibintu runaka. Igicaniro gishobora kuba imikorere cyangwa umuntu uhuza ibintu, ku muryango umubyeyi n’umuhuza mu muryango .

Ibintu 9 bitwereka impamvu  Imana ikunda gukorana n’umuryango:

  • Imana ikoresha umuryango kugira ngo yisobanirire abantu uko iri.
  • Imana n’Imana y’imbyaro, rero Imana ntago ikunda gutangira ikintu ngo igarukire aho ahubwo iba ishaka ko bikomeza kwaguka, hari imigisha uhabwa kuko ufite umuryango.
  • Kugira ngo irinde sosiyete cyangwa abantu bayo (Malaki 3:24)
  • Imana ishyiraho amasezerano  y’umuryango , amasezerano y’umuryango wawe akugiraho ingaruka .
  • Kugira ngo ibesheho abantu
  • Iyo bigeze mu ntambara z’umwuka Imana ikoresha umuntu ufite umuryango  wujuje ibisabwa.
  • Kugira ngo icungure imiryango  ( Abalewi 25:49)
Ibintu satani arimo gukora bibi ku miryango ugomba kwitegereza:
Matayo 13:25-28

Mu ntambara y’umwuka iyo utamenye aho igitero cyaturutse ntumenya uko urwana
  • Umubare wabashakana urimo kumanuka ,abantu ntibagishaka gushaka kandi umugambi w’Imana n’uko abantu bashaka bakagura umuryango.
  • Kwiyongera kwa bantu babana badasezeranye, urushako n’isezerano abantu bagirana s’urupapuro basinyanya ( Malaki 2;14)
  • Abantu barimo guhitamo kugira imiryango mito baboneza urubyaro .
  • Kuzamuka ku mubare wabahitamo kutabyara ndetse abanda bagahitamo kwibera ingaragu
  • Imibare y’imiryango izamuka umubyeyi umwe ariwe wita ku rugo wenyine undi yavuye mu nshingango , nyamara icyo sicyo Imana yagambiriye kuko yagambiriye ko umugore n’umugabo bafatanya kurera.
  • Imibare yo gutandukana  yabaye myinshi , kandi ibyo s’umugambi w’Imana.
  • Gutuma abantu bakira ko ubutinganyi ar’ibintu bisanzwe .
  • Imyumvire ndetse no kugendera kundangagaciro bigenda bicika intege.
  •  Satani yaaciye abantu imbaraga zo kurera abana babo .
  • Kwiyongera kwihohoterwa mu miryango , kureba amashushoy’urukozasoni ( Nahumu 3:4, Abalewi 20:5, Mika 2:1-3, Amosi 3:1-2 ).

Uburyo igicaniro cy’umuryango cya kubakwa:

Yoweli 2:17, Itangiriro 35:2-3

  •  Gutinda kuri gahunda Imana yashyizeho ( 1 Abami 18:30, abacamanza 6:26), kudakurikiza gahunda Imana yashyizeho ku muryango bituma ibakuraho ikiganzi cyayo ku muryango n’iho ubona ibintu bidasobanutse biba mu miryango yacu  , menya ko igicaniro bifite ibisabwa kugira ngo gikomeze gikore rero ugomba kubimenya .
  •  Guhora usana igicaniro cyawe . 
  • Igicaniro cyose gisabwa kogihora gisanwa ,ku muryango mu bashakanye bagomba guhora basana banaganira uko bagisana kuko umwana w’umuntu agomba gusanwa buri gihe
  •  Kwitanga, ntiwirebe ahubwo ukita kuri mugenzi wawe(2 samuel 24:24)
  •  Kwezwa no kugambirira gukiranuka ( yesaya 52:11)
  • Kwiga no kwitoza iby’umuryango ( kuva 18:20, Gutegeka kwa kabiri 4:140)
  • Urugo n’ugutanga ubutware bwo kugena ejo hazaza h’igihugu biciye mu kwigisha no gutoza abana , rero abantu bagomba kugira ubumenyi ku by’urushako kugira ngo batagenda ari njiji zitazi icyo bagiye guha abazabakomokaho.
  •  Kugira abantu b’ikitegererezo ndetse batoza abandi( kuva 18:20, 1 timoteyo 4:12).
  • Mu miryango tugomba kugira abantu b’ikitegererezo ndetse batoza abandi.
Apostle Dr.Philip Igbinijesu yasoje avuga ko intambara yo kubaka umuryango ari intambara itorero rikwiye kurwana kandi ntiritsindwe kandi rikayirwana vuba.

Umwigisha wa kabiri:   Prof Vincent Anigbogu

yatangiye ashimira  Apostle Dr.Philip Igbinijesu Ku bw’inyigisho  zikomeye agejeje ku bwoko bw’Imana ndetse ashimira  umushumba mukuru Apostle Dr Paul Gitwaza ndetse n’umufasha we Pastor Angelique  Nyinawingeri.

Insanganyamatsiko: Gufatanya hamwe n’ibihugu bya Africa kugira ngo ikemure ibibazo byugarije imiryango.

Hakenewe gushyiraho imikorere mishya itegura ibizakorwa, kuko imikorere myiza irwanya imibi.

Hari ibintu 3 Imana yaduhaye bitaracishwa mu ruganda:
  • Abantu
  • Ubutunzi bwa kimeza 
  • Igihe

Iyo uhaye agaciro bino bintu bitatu byose  Imana yaguhaye byerekana urwego rw’iterambere ufite.

Umuryango utagira igicaniro uba ubuza uburenganzira abana gukura no kugendana n’Imana.
Buri muntu wese agomba kugira ijambo ry’Imana riyobora ubuzima bwe. Umuryango n’uruganda abantu bacamo  kugira ngo batozwe, iyo bamaze gutozwa bagira ishusho y’ubumana kandi ibyo bikorerwa ku gicaniro cy’umuryango, kuko umuryango utagira igicaniro ntaho ugera.
Zaburi 2:7
Igihugu cyose gifite ubwenge kigomba gushyira imbaraga n’ubutunzi mu guhagurutsa abagabo bazima, kuko bituma igihugu kiba kizima. Ugomba gukuza abana bawe  mu buryo bw’imitekerereze, basobanukiwe intego zabo , bafite umwuka wo gutegeka.

Prof Vincent Anigbogu  yasoje avuga ko kugira ngo utoze igihugu cyawe uzatangirana n’abagabo bafite uburere, bityo bizatuma igihugu kiba kizima.
1. Ese amasezerano akorwa akatugiraho ingaruka tutabimenye , wadufasha ukatubwira ukuntu umuntu akurikiranwa na karande kandi akijijwe?
Amasezerano ndetse na karande zo mu miryango

Ibintu 3 bitatu bigira ingaruka ku bantu:
  • Ubumenyi 
  • Umiterere y’umuntu 
  • Aho umuntu ari.
Aho umuntu ari hamugiraho ingaruka kurusha ubumenyi bafite, rero isezerano riri mu bigize aho uri ubu , isezerano riri aho uri rikugiraho ingaruka kurusha ubumenyi wowe waba ufite ( 2 Abakorinto 5:17). Isezerano riri mu gihugu urimo waba warize utarize rikugeraho ingaruka .
Muri Kristo tugira amasezerano y’umwuka ariko dufite inshingano zo kuyafata tukabizana mu bifatika( abagalatiya 5:7), tugomba kugira ibintu twanga , tukagira ibyo duhitamo.

Imivumo ikorera mu ngeso za bantu n’umuco abantu bagenderamo rero n’ubwo wahawe kubohoka muri Kristo ugomba kwitondera  umuco waho uri ugakora ibikwiye.


2. Ese iyo umugabo ameze neza ariko umugore atameze neza bigenda gute?
Ugomba kumenya  ese umugore ushatse ameze ate? Ese n’izihe ngangagaciro afite , nujya guhitamo uwo muzabana n’uzashingire ku byo azagukorera ahubwo muzite kubyo muzakorana kugira ngo mukore ubushake bw’Imana.

3. Ese iyo umugore mu rugo afite ubumenyi ndetse ashoboye gukorera umuryango , ese yatabara umuryango we ?
Gushaka abantu bashobora gufasha gutoza umugabo, kandi umugore akunganira umugabo mu byo ashoboye.

4. Ese imiryango yamaze gukomereka  n’iki cyabafasha kugira ngo umuryango wongere wubakwe?
Mugomba kwiga ndetse mukemera gutozwa mukarwanira umuryango wanyu

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags