Umunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika Haguruka

Intumwa Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w’itorero rya Zion Temple celebration center yatangiye igiterane cy’ububyutse ku munsi wa Kane asengera ubwoko bw’Imana ndetse yakira n’umukozi w’Imana Intumwa Victor Mokgothoa kuva mu gihugu cy’Africa y’ajyepfo, yatangiye avuga ko  Intumwa Victor ar’umukozi w'Imana akaba nincuti ya ZTCC/AWM. Ari mu muryango wa GKP akanayobora ibiterane binyuranye  bizana impinduka,yakoreye Imana kuva mu 1971 ubwo yari mu mashuri ye  yisumbuye.
Mu mwaka wa1974nibwo yumvise  umuhamagaro w'Imana ariko yigira kuba umwarimu nyuma aza kwemera kuba umukozi w'Imana muri 1994 ari bwo yatangiye itorero.

Apostle Dr. Paul Gitwaza

Intumwa Victor yafunguye igiterane avuga ko  Ari iby’umugisha kuba hano akomeza avuga ko Africa ikwiriye kugira ishyaka ryo kubaha Imana no gukurikiza ibyanditswe Yashimangiye ko kugendera mu kwera ari cyo kintu cya ngombwa mu guhura n'Imana no kugira ngo umugabane wacu ukure mu mwuka.Yavuze ko dukwiriye kwihana imfatiro zipfuye tugashyiraho igicaniro cy'amasengesho imbere y'Imana kandi tukagendera mu Mugambi wayo.

Apostle Victor Mokgotlhoa 

Yakomeje avuga ko dukwiriye kugira urufatiro rwacu kuri Yesu Kristo kandi ko kugera ku iterambere niyo waba ugeze kuri byinshi mu rwego rukomeye gute, bidahagije niba udafite urufatiro rukomeye mu mwuka.Iyo wubatse urufatiro rukomeye mu mwuka nibwo wabasha kunesha ibitero by' umwanzi.
 Yohana 5:30
Nta cyo mbasha gukora ubwanjye ahubwo uko numvise ni ko nca amateka , Kandi ayo nca ni ay’ukuri kuko ntazakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.
Intumwa Victor yakomeje ashishikariza Africa  kubana neza n’abantu bose amahoro ndetse no kugendera  mu kwera kuko utejejwe atabasha kugera aho Imana iri ndetse atazabona Imana.
Abaheburayo 12:14
Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.

Amateraniro y'ububyutse ku munsi wa kane yakoze ku mitima ya benshi aho  yibukije  ubwoko bw’Imana agaciro ko kwezwa no kugira urufatiro rukomeye mu mwuka ,Intumwa Paul Gitwaza yahamagariye abany’Africa kugendera mu mugambi w'Imana no kubaka ku rutare rutanyeganyezwa ari rwo Yesu Kristo.
Abitabiriye igiterane basubijwemo imbaraga nshya biteguye gukurikiza inyigisho n'amahame bize.

 Intumwa Dr Paul Gitwaza yasoje avuga ko nitwihatira kwezwa no kugendera mu ijambo ry'Imana mu byanditswe tuzagira ububyutse bukomeye dusenye imfatiro zipfuye kandi ahazaza hacu hazasanwa Kandi avuga ko bigoye kuguma ku rufatiro utabanje kwita ku ntangiriro yawe ,  yasoje asengera ubwoko bw’Imana asenya imfatiro mbi zubakiye kuri za Karande z’umuryango yacu .

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags