Umwuka wera nk'umutoza wa Afrika

Intumwa Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w’itorero Zion temple celebration center  yatangije Igiterane   ashimira Ubwoko bw’Imana  kubwo kwitanga bakirengagiza imirimo yabo bakaza mu giterane , yakomeje  yakira abakozi b’Imana baturutse mu bice byose by’Africa ndetse no hanze yaho akomeza abashimira ku bwo kwitabira Igiterane Africa Haguruka,yakomeje avuga ku Mukozi w’Imana Rev.Dr.Antoine Rutayisire,Dr ANTOINE RUTAYISIREni umupastori mu itorero rya Anglikani mu Rwanda akaba akorera umurimo w’Imana no mu yandi matorero.Afite umutwaro w’ ubumwe n’ubwiyunge no ku mutima.Yabaye Umwarimu muri kaminuza akaba n’impuguke muri (curriculum development)

Apostle Dr. Paul Gitwaza

Dr Antoine yatangiranye amateka y’uburyo umurimo w’Imana watangiye. “Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe n’abo ku mpera y’isi ngo ubatware.” Afrika igaruka kenshi muri Bibiliya, Yesu yanyoye ku mazi yo muri Afrika muri Nil.Ntabwo Imana yigeze ihemukira Afrika ntabwo yigeze itererana Afrika
 
Yabajijie ikibazo Ninde wishe Afrika ?Nidusobanukirwa icyo kibazo Afrika izahaguruka, yavuze ko Igihe kigeze  ngo abantu bave mu kumva bajye mu gukora , yakomeje avuga ko nta wundi muntu wishe Africa ahubwo ariyo ubwayo yiyishe Kandi Ari nayo izabigiramo uruhare mu guhaguruka Kwayo , yavuze ko n’ubwo akenshi Africa dutunga agatoki ku bazungu ngo nibo batumye Africa idahaguruka  tuba tubabeshyera kuko  nta muntu uhindura uwo uri we ahubwo twebwe nk’Abanyafrica dufite ikibazo.

Apostle Dr. Paul Gitwaza and Rev. Antoine Rutayisire

Yavuze ko gukiranuka  gushyira ubwoko hejuru, ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose. Icyaha cyangiza imyumvire, imitekerereze, imibereho, n’imibanire, yabajije ikibazo ?

Imigani 14:34
"Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose."


Gufata Mwuka wera nk’umutoza w’Africa 
Kuki umuyobozi wa Gikristo  wamushinga umuryango wa Gikritso, ikigo  ariko ntihabeho itandukaniro n’abandi Basanzwe ?Impamvu n’uko baba badafite  mwuka Wera nk’umutoza wabo umuntu ,. Hari umutoza Yesu yasigiye itorero

Yohana 14:15
Yesu abasezeranya kuboherereza Umwuka Wera “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.


 Ese Africa witeguye  gutozwa?Kumwumvira? Imana yaduhaye umufasha kugira ngo atwigishe uko dukora ibintu mu buryo bw’ijuru. Kugira ngo nitujya ku musozi w’uburezi,ubuyobozi,umuryango dukore itandukaniro. 

Abefeso 4,30
Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.


Isezerano rya kera ryerekana Umwuka Wera ku yindi misozi itari iy’idini. Urugero rwa Yosefu.

Rev. Antoine Rutayisire

Abayobozi ba Afrika bararota ariko abarotora inzozi bakabura.Ninde uzarotorera umugabane wa Afrika wuzuye ubukungu ariko ufite inzara?Inzozi ntabwo zizabaho hatabayeho urubyaro rwa Yosefu, rwiyemeje ubunyangamugayo. Imana yacu ni Imana y’Ibisubizo. Ba Yozefu bari he?Ninde uzatoza ba Yozefu?Ni nde ugiye guhaguruka akaba Yozefu?
Itangiriro 41:8
Mu gitondo ahagarika umutima, ahamagaza abakonikoni ba Egiputa bose n’abanyabwenge baho bose. Farawo abarotorera inzozi ze, ntihagira ubasha kuzisobanurira Farawo.

Dr  Antoine Rutayisire yatanze ubuhamya uburyo Imana yamwigishije kuba umwarimu utegura abazaba abayobozi biciye mu kwirinda icyaha no kumvira umwuka,Gukunda abaswa kuko ubigishije bagafata abahanga bazabimenya birushijeho.Imana yamutegetse gufasha umunyeshuri wari urwaye bituma akizwa. Abakristu bakeneye gutozwa n’abashumba babegereye yavuze ko Amavuta Imana yatanze ameze nk’isoko nta wayakuvanaho.
 
Iryo  jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo? ~Yohana 7:36

Africa ni iy'abanyafrika kandi izahagurukira ku bitugu by’abanyafurika, yakomeje avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bwo kuzana mu giterane cy’Africa Haguruka.
“Igihe tumaze ku musozi w’amasengesho, w’amaganya, kirahagije ngo duhaguruke dufate imisozi. Ninde ugiye gutoza abo bose? Ni itorero.
 
Rev. Dr  Antoine  Rutayisire Yasoje avuga ko Imana aho waba uri hose mu Mirimo runaka wakorera Imana , hakenewe ubusabane n’Imana , akomeza avuga  ko nta wundi uzatoza Africa Atari twe Africa duhagurutse ngo twemerere umutoza Ari we Mwuka wera  ngo adutoze.icyukora cyose ujye ugikorera izina ry’IMana Kandi izakubahisha yavuze ko tuzatozwa n’umwuka wera mu gihe twemeye.

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags