Africa Haguruka 2023: Umusozi w'Ubucuruzi

Rev. Dr Philip yatangiye atubwira ko ntakintu nakimwe tudasanga mu Ijambo ry’Imana. Ubucuruzi bukomeye ni ubucuruzi buzaramba buzana inyungu mu gihe kirekire. Imana idusaba gutekereza byagutse birenze aho turi mu bucuruzi bwacu,
Ni ngombwa ko abakristo bagira ubucuruzi, kuko ni bumwe mu buryo bwo gusingira amahirwe Imana yadushyize imbere. 
Inyungu zo kugira ubucuruzi:
  • Kumenya amahirwe ahari
Buri muntu Imana yamuremanye ubushobozi butandukanya bwatuma buri wese agira ubucuruzi.

Buri kibazo cyose kiri muri sosiyete ni amahirwe kandi cyaguhindukira igitekerezo cyo gukora ubucuruzi.
Nta murimo w’Imana ukomeye ku isi utunzwe n’amaturo n’ibyacumi gusa.
Niba ugiye gutangira ubucuruzi bwawe ni iby’agaciro ko ukora iyigwa rya SWOT: Imbaraga Uzanye, Intege Nke ufite, Amahirwe ubona, Ibibazo bishobora kuvuka mu bucuruzi bwawe.
Wowe nk’umucuruzi shaka uburyo ukemura ikibazo, ushake uburyo wunguka mu buryo bw’ubwenge, wirinde kwijandika mu bidafite umumaro ku iterambere ry’ubucuruzi bwawe.
Uburyo 4 bwo gukorera ahantu
  • Gukurikiza amategeko n’amabwiriza yaho ukorera
  • Kumenya uburyo uhindura ubucuruzi bwawe bugendane n’igihe n’ahantu ukorera.
  • Kureba kure bigendanye n’ahantu
  • Kumenya uburyo uhindura ahantu mu buryo bw’ubwenge
Tugomba gufungura imitekerereze yacu, tukabaho nk’abatazahiraho kandi tugatekereza iby’imbyaro zizaza, iby’igihe kirekire.
Niba wiyemeje kujya mu bucuruzi ugomba guhora ugambiriye kudacogora, kutarekera guhora utanga ibyiza.
Christine Baingana
Christine yatangiye atubwira uko Imana yamugiriye neza mu myaka 40 amaze mu gakiza.
Ideni ryo gushora ni amafaranga atangwa na banki kugirango umuntu akore ubucuruzi buzana iterambere, aya mafaranga asubizwa n’inyungu mu bice bitandukanye.
  • Kurema imirimo
  • Kugabanya igipimo cy’ubukene

Ni gute umuntu ashobora kubona izo nguzanyo? Birashoboka ariko hari ibisabwa. Ibintu 5 tugenderaho dutanga inguzanyo: Ubushobozi afite bwo kwishyura, imyitwarire yawe, ingwate, igishoro akeneye, icyo iyo nguzanyo igiye gukora. Ibi bituma tumenya 
Imigani 22, 1 Abakorinto 10:33
 Inguzanyo ihindura imbata ku wariguhaye.
Ibintu bitatu byo kurebaho no gusengera mu gihe tugiye gufata inguzanyo:
  • Impamvu yo gufata nguzanyo,
  •  Agaciro rizongera 
  •  Ingaruka zizaza nyuma yibyo

Christine Baingana

Uburyo ushobora gukoresha iryo deni ryafashwe:
  • Kwitoza gukorana na banki
  • Gutekereza gutera imbere, guhera ku bicye ukazagera kuri byinshi
  • Kuba inyangamugayo, kwirinda kujyana inguzanyo mu bitandukanye nibyo wayasabiye 
  • Kumenya imvugo y’amafaranga no gutozwa uburyo bwo gukoresha amafranga

Uburyo bw’inguzanyo:
  • Gukorana umwuka wo kunoza umurimo (kwiyemeza cyangwa kugambirira gukora ibinoze)
  • Kugira Ubuntu
  • Umurimo uri ku murongo
Umwuka w’ubuntu uduhesha gusunikira ibyacu no mu mbyaro zizaza, mu bihe bizaza.
Tugire kandi twitoze gukunda gutanga., umuco wo kubaka ibyiza kandi bihamye turebeye ku rugero rwa Yesu Kristo. 
Ibibazo n'Ibisubizo
1. Ninde watoza abafite abucuruzi babanyafrika? Ese yabatoza gute?Tugomba gutoza abo turera, gutanga icyo wamenye mu rwego rw’ubucuruzi.

2. Ni gute umuntu atangira ubucuruzi nta gishoro?Impamba Imana itanga riza rikurikiye iyerekwa. Icyambere si igishoro kinini, ahubwo ni imipangire n’imiterere y’ubucuruzi ushaka gukora.

3. Ni gute abacuruzi babakristo bashobora kuzamura urwego rw’ubucuruzi bwabo bakorana?
Nitwiyemeza gushyira hamwe nk’abakristu, tugomba kubanza kumenya imico n’imyitwarire y’abo dukorana nabo.
Shaka umuntu ukwiriye mukorana, ukwinjiza ku rwego ugiye kujyamo.


4. Abakristo benshi bahura n’ikibazo cya ruswa mu kubona amasoko, no kubona andi mahiwe. Ese twabyitwaramo gute?
Nugambirira kudakora ikibi, ukagendera kubyo Imana isaba, Imana izakurwanirira ihagarare ku byawe. Ariko rimwe na rimwe ntitumenya ko Imana iri kumwe natwe kubera ibintu biba bitubaho, ariko tugomba kuzirikana ko ari Imana yo kwizerwa, izi byose.
Ntukavuge umucyo n’umwijima, kandi uzaneshwa.


5. Ese umuntu yafata inguzanyo mu Urwego Bank afite ingwate mu bindi bihugu? Inyungu ya 18% kugeza kuri 21% ntibigaragara nk’ubujura?
Urwego Bank ikorera mu gihugu ikorana n’ubucuruzi buciriritse ntago yemera ingwate ziri hanze.
Ntago bibaho gutanga ingwate itari mu gihugu urimo, kuberako ivunjisha ry’ifaranga rishobora kugabanya agaciro k’umwenda ufitiye banki, kandi no kugera kuri iyo ngwate bigoranye.
Inyungu igenwa nuburyo abaturage bitwara bahawe inguzanyo, ikindi inyungu iri hejuru igenwa n’agaciro k’ifaranga mu gihugu, kandi kari hejuru.


6. Christine yatanze inama ku bacuruzi zo:
  • kwegera Imana, kuba mu kubaho kwayo, tukayigisha inama mu bucuruzi bwacu (Urugero rwa Daniyeli)
  • Shaka umutoza ufite inararibonye muri uwo murimo ugiyemo, urimo.
              Rev.Dr. Philip yatanze inama ku bacuruzi:
  • Kwizera gushingiye mu Mana, ukigirira icyizere wowe n’Imana ko yagukoresha ibikomeye. Rekura amarira, kwiheba no kwiganyira dusingire ibyo Imana idufitiye.

Umukozi w’Imana Intumwa Dr. Paul Gitwaza yagarutse ku kibazo yabajijwe cyo gukuraho idolari ku bihugu bitandukanye, avuga ko ari ibintu bishoboka ariko ari ibintu byagorana cyane kuko ari sisitemu yubatswe mu buryo bukomeye. Mu buryo bwa gihanuzi byashoboka, ariko ubuhanuzi bugira igihe, dushobora kuba turi mu bihe by’ibimenyetso ariko ubuhanuzi bwo bufata igihe.

Intumwa Dr. Paul Gitwaza yagarutse kuri sisitemu y’iyoborwa ry’isi rigizwe naba illuminati naba masoneri. Nibo bashyiraho ingingo z’ingenzi zo kwigwaho ku isi, ibihugu byose bigomba kugenderaho.

Uburyo bubiri bw’ubukire:
  1. Gukurikira inzira ya satani, ukigwiririzaho amafranga
  2. Umugambi w’amafaranga yawe ukaba Ubwami bw’Imana ari naho hava ubutunzi burambye.
Intumwa Dr. Paul Gitwaza mu gusoza yashimangiye ko Imana ishaka guha amafaranga abafite Ubwami bw’Imana mu mitima yabo. Asoza asengera iteraniro arisabira umugisha.

Apostle Dr. Paul Gitwaza

Posted in

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags