Igiterane cy'ububyutse umunsi 1

Umuhango wo gutangiza k’umugaragaro Afurika Haguruka ku nshuro ya 25 watangiwe na Pastor JB Kanyangoga mu isengesho. Nyuma y’isengesho Pastor JB yakiriye Asaph Music international bayobora  abitabiriye mu mwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana.  Nyuma yo kuramya no guhimbaza twataramiwe n’itorero ry’abakaraza b’i Burundi hamwe na Asaph Ubumwe bose mu mbyino za gakondo.

Ijambo rya Apostle Dr. Paul Gitwaza

Intumwa Dr. Paul Gitwaza yakiriye abashumba n’abandi bashyitsi bitabiriye Afurika Haguruka baturutse mu ntara zose z’u Rwanda, ibihugu bitandukanye byo muri Africa, ndetse n’indi migabane itandukanye yo kw’isi yose. 

Intumwa Dr. Paul Gitwaza yifurije abitabiriye igiterane Yubile nziza ya Afurika Haguruka. Yakomeje avuga ko “Twavuye kure kandi kure niyo tujya.” yifashishije amagambo dusanga  muri Yobu 8:7, Zekariya 4:10 na Zaburi 145:3-5. Intumwa Dr. Paul Gitwaza yashimye Imana avuga ko   “Imana yabaye iyo kwizerwa ibihe byose.” Yagarutse ku mateka yo gutangira kw’itorero Zion temple  na Minisiteri y’Umurimo w’Ijambo ry’Ukuri ubwo yatangiraga muri cave ubu ikaba ifite amatorero asaga 135 ndetse ikaba yarashoye imizi no muyindi migabane itandukanye kw’isi. Yashimye Imana kandi yifashishije Zaburi 118:23. Yadusangije kandi ubuhamya bw’abantu batandukanye bahinduriwe ubuzima kubw’Umurimo w’Ijambo ry’Ukuri hamwe na Zion Temple Celebration Center; aho harimo abavuye mu gukoresha ibiyobyabwenge, abakize ibikomere ndetse n’ingaruka zabyo mu buzima bwabo.

Afurika Haguruka ya mbere yabaye ku tariki 6/8/2000. Kuva itangiye yabwirijwemo n’ababwirizabutumwa barenga 200. Yagarutse ku ntambara zitandukanye Imana yarwaniriye Zion Temple kuko abacantege bo bari benshi! Yavuze ko Afurika igifite urugendo rurerure mw’iterambere nko kubona nta mipaka ikiriho kuko hari igihe kizagera ibyo Imana yadusezeranije tukabibonesha amaso.

Yahamagariye urubyiruko kandi gufata iya mbere mu guhindura amateka ya Afurika no mu kwamamaza ubwami bw’Imana kw’isi yose. Yasoje ashimira umufasha we Pastor Angelique Nyinawingeri Gitwaza kubwo kumubera inkingi ikomeye muri uru rugendo rw’imyaka 25 ishize, yashimiye kandi abantu bose batangiranye na Zion Temple, abashyigikiye umurimo w’Ijambo ry’Ukuri, ndetse n’inzego zitandukanye za leta y’u Rwanda.

Uko Ibirori byo Kwizihiza Byagenze

Pastor Robert na Pastor Claudine bayoboye umushumba mukuru n’umufasha we mu mwanya wo gukata umutsima mu rwego rwo gusangira n’abitabiriye bose.

Umutwe: Haguruka wubake ibihugu bya Afurika nk’igihugu kimwe

Umwigisha: Prof. Dr, Vincent Anigbogu

Umwigisha yatangiye avuga ko Zion temple yinjiye mu gihe gishya; igihe cyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana n’ubwami bwayo butavangiye. Yatangiye inyigisho asangiza abitabiriye ingingo 4 z’ingenzi zo kwibandaho arizo;

  1. Gusobanukirwa umugambi Imana yarifite irema Ibihugu bigize isi.
  2. ⁠Gusobanukirwa ishusho ngari cg icyitegererezo rusange cy’iterambere ry’umuntu risohoza umugambi w’Imana.
  3. Gusuzuma igeragezwa ryambere ry’Imana mu kubaka igihugu cy’icyitegererezo.
  4. Gusobanukirwa uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasomo dukura mu rugero Imana yatanze, ku bihugu byacu.

Twarebeye hamwe amasomo twigira mu isuzuma n’uburyo twayakoresha

Ese Imana irashaka ko ibihugu byose by’Afurika bihinduka igihugu kimwe?

Yesaya 11:9 ; Imana irashaka ko isi yuzuramo abantu basobanukiwe umugambi wayo kandi bayizi. Itangiriro 1:28; Imana irashaka gutegeka isi yose, kuko isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka

Inzego 4 zo kugwira no gutuma Africa ihuza

  1. Kubohoka ( kuva mu bujiji ujya mu kubohoka ) kumenya Kristo n’ibyo bibohora 
  2. Gutozwa kuba abigishwa
  1. ⁠Gusobanukirwa intego y’ubuzima bwawe
  2.  ⁠Kugira Imitekerereze yo gutegeka

Kugira ngo dufashe Africa tugomba kubafasha kurwanya ba Ishimayeli. Ibi ni ibitekerezo bibuza afurika kugera ku mugambi w’Imana.
Inshingano za mbere nk’Abanyafrika n’ugukora imirimo ndetse tugatoza n’abazadukomokaho, mu guhinyuza imvugo benshi bakoresha bavuga ko badakeneye ko abana babo bazanyura mu miruho banyuzemo nyamara ariyo nabo yabagejeje aho bari ubu.
Intumwa Dr. Paul Gitwaza yasoje avuga ko ubutumwa bwatanzwe atari ubwe gusa ahubwo ko bureba buri umwe wese.
Posted in ,

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags