Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023

Intumwa Linda Gobodo yatangiye atubwira ko Yesu aza ataje gutangiza idini cyangwa kuzana abanyedini kuko bari bahari, yatangiye itorero rye mu buryo bwe, yahaye itorero imfunguzo z’ubwami bw’Imana. Yahaye imbaraga n’ubutware, urukundo arabatuma kwigisha amahanga (Matayo 28:18-19). Abaha n’umwuka wera kugirango buzuze inshingano. Abaha n’impano (Abefeso 4:11)

Apostle Linda Gobodo

Indangagaciro ziranga abashumba batozwa na Yesu (Zaburi 24:3-4)

• Uzabamenyeshwa n’ukwera kwabo (Abalewi 19:1, Abaheburayo 12:14)
• Abayobozi bihaye Uwiteka
• Kubaha ubushake bw’Imana (Matayo 12:48-50)
• Urukundo, gukunda Imana ugakunda n’abantu bayo
• Gukiranuka n’ubutabera
• Ukuri n’imbabazi (Imigani 3:35)
• Gutinya Imana
• Kuba umwizerwa mu murimo w’Imana
• Kwitanga
• Guca bugufi (Abakolosayi 3:12-14)
• Kubabarira
• Ubunyangamugayo, yego yawe ibe yego na oya ibe oya

Ntitukigisha abantu inzira z’Imana ahubwo dusigaye twereka abantu ibyo Imana ikora.

Dr Antoine  RUTAYISIRE yakanguriye abakristo gukora.
Umwe muri bo w’umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b’abanyabute(Tito 1:12)Abanyafurika bagomba kureka kuba abanebwe bakava mu ngeso mbi.Itorero rikwiye kwigisha abantu gukora mbere yuko bigishwa gutanga icya cumi.Hakagombye kubaho inyigisho zigenewe abakozi b’Imana kuri buri cyiciro uwakijijwe uwo munsi ntabwo yakwigishwa kimwe n’umukristo mukuru.
Zimwe mu ngingo zagarutsweho mu mwanya w’ ibibazo n’ibisubizo:

  • Itorero rikwiye kwita ku mpano no gutoza abantu kuba abigishwa. Abashumba nabo hari igihe baba bataratojwe kuba abigishwa niyo mpamvu hakwiye kuba amavugurura mu myigishirize itegura abashumba.

  • Kwiyiriza ntabwo bihindura umuntu keretse iyo uhawe ubumenyi bw’Imana ukava mu masengesho uzi icyo ugiye gukora. Abantu benshi iyo bateretswe cyangwa ngo barote ntabwo bemera ko Imana yavuze. Niba ushaka ko itorero rikura reba ibibazo bafite ubishyire Imana nurangiza ufate ikaye wandike ubisengere hanyuma ukore gahunda kimwe ku kindi uzabona Imana ibisubiza kimwe ku kindi.Kandi ukibuka ko ikibazo cy’abakristo ni icy’Imana kuruta uko ari icyawe.

Dr Antoine  RUTAYISIRE

  • Igihe cyose uzazana impinduka uzahura n’ intambara kuko hari abadashaka guhinduka hari n’abafite inyungu mu kuba nta mpinduka.
    Hari intambwe enye umuntu wese uzanye impinduka anyuramo:
    Guhakana
    kugerageza  
    kwemezaUrwango 

Reverand  Mbandinga yavuze ku kibazo gikomeye cyo gufata inshingano

  • Yavuze ko itorero rigomba kwigarurira ahantu hose kandi abantu bakumvira ijwi ry’Imana ~Abefeso 5,26-17

Yakomeje avuga ko tugomba gucunguza  uburyo umwete kuko iminsi ari mibi
(Yesaya 30,21)
kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”
Ugutwi ni ko kwakira imbuto y’ijambo ry’Imana nkuko umugore yakira imbuto yo kubyara ikazavamo umwana. Abaroma10,17.
Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.

Révérend Francis Michel MBADINGA

Itorero rya Afrika rikwiye kuzana impinduka ntabwo twahindura abandi niba tudahindutse. Ibyakozwe n’intumwa 24,3. Feliki bamushimiye kubw’ impinduka yazanye.Impinduka izana gukira/agakiza. Mu itorero hakwiye kubaho gutozwa, kandi hakabaho ibikoresho bishya bijyanye n’ikibazo gihari.Itorero rya Sawuli wari umuntu udakunda impinduka ntabwo ryari kubasha gutsinda Goliath hatabayeho itorero rya Dawidi ritagendeye ku myambaro ya Sawuli. 
Luka 5,37-38. 
Abantu bagomba kumenya ko impu za kera zari zifite akamaro ariko hakenewe impu nshya zigendanye n’inkubiri y’iki gihe.Impu zishaje ntabwo zizihanganira vino nshya.Ni ngombwa kumva ko hari ukuri gushya gukwiye kumvwa.

Itorero rya Afrika rikwiye gusingira no kugumana inkoni yo gutwara.
Itorero rikwiye kwigarurira ahantu : kubaka urusengero ni ukubwira satani ko umwatse metero z’ubutaka ukabwegurira ubwami bw’Imana
Zaburi 110,2-3.
Uwiteka ari i Siyoni Azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, Tegeka hagati y’abanzi bawe. Yesu ntabwo yatoje abigishwa bo kuririmba no kubyina ahubwo yatoje abo guhindura amahanga.Itorero usanga rititeguye kandi iyo umuntu azamuwe avuye mu itorero atarateguwe agasubira mu isi, igitutsi kijya ku itorero. Dukwiye kuba twiteguye nk’itorero.
Itorero rya Afrika rikeneye umwuka w’ubwenge.
Yesaya 11,1-2.
Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha. Imigani 24,3.
Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,Kandi rukomezwa no kujijuka.
Hoseya 12,13.
Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga.
Itorero rya Afrika rikwiye guhabwa ubumenyi ku bintu bitandukanye
Ubwenge butuma tubijyamo ubuhanga butuma tubigumamo.
Imigani 14,7.
Nusanga umupfapfa, Nta jambo ry’ubwenge uzamwumvana. Gusenga nta gahunda ni ugukinisha urupfu gushyiraho imishinga nta gahunda ni ukugenda mu ishyamba gushyiraho gahunda nta gikurikirana ni ugusangira n’abapfuye.

Intumwa Paul yahamagariye abitabiriye inyigisho ko bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yibukije abitabiriye inyigisho ko impinduka zose zabayeho ku isi zazanywe n’abantu bemera Imana
Twavuga nka Gandhi wazanye kwibohora mu Buhinde hatabayeho intambara. Hari na Maritini Luteri King wazanye kwibohora kw’abirabura muri Amerika akomeza ashishikariza y abantu guha agaciro ibyo bigishwa tubinyuza mu kubishyira mu bikorwa. Avuga kandi ko impinduramatwara zose zabayeho zakozwe n’abantu bemeraga Imana cyangwa bafite izindi mbaraga zemera. Avuga uburyo itorero ryahinduye ibintu byinshi ku isi, agaruka ku mirimo itandukanye Imana yagiye ikoresha abantu bayo.

Apostle Dr. Paul Gitwaza

Ibibazo n’ibisubizo
1. Ni ubuhe buryo bufatika bwakoreshwa kugirango dutyaze abakozi b’Imana kugirango aho bari muri sociyete bahagire impinduka ku misozi yose?
Abaroma 12, Imana yahaye impano abantu, zo kugirango bashobozwe ibyo bagomba gukora aho baherereye.
Gutoza abantu kuba abagishwa, nyuma bagahinduka intumwa.
Apostle Linda yasabye Rev. Dr. Antoine gutegura imfashanyigisho  zizafasha abayobozi mu gutegura abantu ku misozi yose.

 
2. Nayobora nte ngo itorero ryanjye ribashe kuzana impinduka?
Abantu bose bakoreshejwe n’Imana irabanza ikabihishurira, ikababwira icyo ibahamagariye, ikanabasobanurira uko bazabikora kandi ikabizeza ko izabana nabo.
Mbere na mbere wige ibibazo itorero ryawe rifite, ubishyire imbere y’Imana, ibitekerezo byose biza usenga ubyandike ubisengeremo kandi ubihereho ushaka ibisubizo.

 
3. Ni gute tuzongera gusubiza ibintu mu buryo, ibyapfuye?
Apostle Linda: Kristo niwe kitegererezo cyacu, twige uko yigishaga kandi dutangire kujya twigisha uko.
Rev. Dr. Antoine: Kwigishwa na Yesu nicyo cya mbere, menya igikenewe, ugisengere maze ugire icyo ugikoraho uzabona impinduka.

 
4. Twakora iki ube umuyobozi uzana impinduka ariko nabwo wirinda intambara?
Rev. Dr. Antoine: Ntago bishoboka ko uzana impinduka, utarwanye. Icyambere intambara ihera muri wowe ubwawe.
Intambwe 4 mu kuyobora impinduka: Kutemera, Kurwanywa, Kugerageza, Kwiyemeza (Gukomerwa amashyi)

 
5. Ni iki twakora kugirango abakuru babashe gukorana na bato babakuze babageze ku mpano zabo?
Rev.Francis yavuze ko abato bagomba kubaha abakuru, kuko gukura ni ukwitegereza ibyabaye mu bihe bitandukanye. Hagomba kubaho kuzuzanya hagati y’abato n’abakuru. Abato bigishe abakuru n’abakuru bigishe abato, kandi abato bafatire ibyitegererezo ku bakuru.

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags