Umusozi w'Itangazamakuru

Umunsi wa kane ku musozi w’itangazamakuru aho twayobowe n’umushumba  Didier. Yakiriye abari bateraniye aho adusangiza muri make ubuzima bwe akomeza yakira umwigisha watwinjije mu ngingo y’umunsi.
Umutwe w’inyigisho ya mbere: Ni gute abanyamakuru n’abanditsi bashobora kuzana impinduka mu itangazamakuru mu misozi yose nk’ umuryango, kwidagadura, uburezi, ubucuruzi n’ibindi?
Umwigisha: Umushumba Felin Gakwaya
Yatubwiye kubijyanye n’imibare ijyanisha n’ubushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2023
Muri iki gihe, hari imbuga nkoranyambaga zitandukanye zasimbuye ingufu z’itangazamakuru gakondo zirimo Facebook ifite miliyari 3.05 y’abantu bayikoresha ku kwezi, WhatsApp ifite miliyari 2.78 y’abantu bayikoresha ku kwezi, YouTube ifite miliyari 2.49  y’abantu bayikoresha ku kwezi, Instagram ifite miliyari 2,04  y’abantu bayikoresha ku kwezi, WeChat ifite miliyari 1.32  y’abantu bayikoresha ku kwezi, TikTok ifite Miliyari 1.22  y’abantu bayikoresha ku kwezi, n’izindi nka Telegram na Snapchat zikoreshwa na miliyoni ebyiri ku isi yose.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane muri Afurika

  • Tiktok :60%
  • Instagram 54%
  •  X izi nka Twitter 49%
  • Whatsapp 93.9%
 Ibi byose ni imibare yo muri 2023 naho imibare yo muri 2024 ,  Facebook, X  na Whatsapp nizo mbuga zikoreshwa cyane.

Impinduka zizana ku rubyiruko

Izi mbuga nkoranyambaga zigira ingaruka mbi ku rubyiruko, harimo  gusebya abandi, kwiyahura, kumva udatekanye muri wowe igihe cyose uri kureba amashusho y’abandi wifuza kuba nkabo.
Aho 95% irebwa n’abana babyiruka naho 40% irebwa n’abana kuva ku myaka 8 kugera kuri 12 bahura n’ibibangiza byinshi.

Imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga igira ingaruka ku musozi w’umuryango aho usanga buri gihe herekanwa umuryango udafite abagabo, cyangwa abagabo nkaho ntaho bahuriye n’imiryango. 
Muri guverinoma bamwe mu bayobozi b’abanyafurika bashizeho ko buri munyafurika yemerewe kwisanga mu kintu kimufasha, kimunyuze ku buyobozi bwabo.
Umusozi w’uburezi ni uw’ingirakamaro mu guhindura no gutegura abayobozi b’ejo hazaza 

Ni gute itangazamakuru ryakoresha kongera kubaka inkuta zasenyutse?
  • Gukoresha imbaraga zacu nk’abazikoresha kwamagana itangazamakuru ritaboneye
  • Gushyiraho cyangwa gushyigikira ibinyamakuru bya Gikristo, Ibi bikunze kubaho ariko ntibishyigikiwe n’abakristo
  • Kurinda urubyiruko itangazamakuru ryangiza mu kuzamura imyumvire, no kuba maso kuri gahunda zitandukanye z’itangazamakuru zigamije gusenya indangagaciro z’ubumana.

Zimwe mu ngamba 8 twakwifashisha 
  1. Gutanga amakuru yizewe kandi kinyamwuga
  2. Gushyiraho ijwi rya Afurika ryagutse: Ishyirwaho rw’urubuga rw’abanyafurika kugirango basangire ibitekerezo byabo nubunararibonye.
  3. Guteza imbere uburezi  ndetse no kumenya
  4.  Kongera imbaraga mu bukungu binyuze mu bitangazamakuru: Gushiraho ibishyigikira iterambere ry’itangazamakuru riyobowe n’Afurika n’inganda zo guhanga ibintu no guteza imbere guhanga imirimo, gushora imari mu bitangazamakuru.
  5. Gukorana n’abandi  
  6. Ikoranabuhanga ry’ingirakamaro : guhishura bimwe mu bihishwe
  7. Guhiga abantu mu buryo mu gutanga amakuru cyangwa inkuru zitandukanye mu buryo bitandukanye
  8. Kwimakaza ubumwe: kurwanya amakimbirane cyangwa ivangura rishingiye ku moko cyangwa igitsina ku musozi w’itangazamakuru..

Ni inshingano zacu guhagurukira kubaka Afurika tugira icyo dukora ku bibazo biriho ku musozi w’itangazamakuru tukabihinduramo igisubizo cy’iterambere ry’ubwami bw'Imana ku mugabane mwiza wa Afrika. Dusoreza ku cyanditswe dusanga muri Zaburi 132:28.
Ikigisho cya kabiri: Ni gute umukirisitu yakoresha  ikoranabuhanga?
Umwigisha: Umushumba Rukundo Aimable
Twatangiye dusoma icyanditswe aribyo

Imigani 22:29
Imigani 14:15

Ikoranabuhanga: ni igikoresho cyangwa ni ubumenyi butangwa bufite intego
 
 1.Ubundi ikoranabuhanga siribi kandi siryiza
Biterwa n’uko warikoresheje 
2. Pawulo mugihe cye ntihariho ikoranabuhanga ariko yakoze inyandiko kugirango abashe gutanga amakuru
Abaroma 12:1-2

Wakwibaza uti ese ikoranabuhanga rinfasha iki cyangwa rikuzanira akahe gaciro mu buzima bwawe?

. Ni gute ikoranabuhanga rinfasha umuryango wawe ?
.Ni iki ushira imbere mu buzima bwawe?

Usanga kenshi imitima yacu iri ku ikoranabuhanga
Bwambere

Ikigereranyo cy’abanyamerika usanga bamara amasaha 4 n’iminota 26 bareba ku matelefone burimunsi

.bamara abiri n’iminota 24  kumbuga nkoranyambaga burimunsi

Ibintu bitanu  biranga ikoranabuhanga
.impinduka zizana  murandasi yihuta

    1.  Ikoranabuhanga karemano
    2. Murandasi
    3. VR
    4. Amarobo : usanga amarobo akoreshwa mu kwihutisha ikoranabuhanga Kandi gukoresha ama robo nyabwo ari mu batizera gusa no mu bizera
Icyigisho cya gatatu: Akamaro k’itangazamakuru mu kwagura ubwami bw’ijuru

Itangazamakuru: Ni ugutanga amakuru mu buryo bwagutse ku isi hose

Umwigisha: Dr Philip Igbinujesu
Intego z’itangazamakuru
    1. Kurema abantu
    2. Gutanga amakuru
    3. Kwidagadura
    4. Kwigisha
    5. Kubana n’abantu
    6. Guhindura abantu

Impinduramatwara mu itangazamakuru ni urwego rwo kugenzura
Mu buryo bw’amagambo
Mu itangiriro 3:11
Adamu na  Eva bamenye ko bambaye ubusa
Imana irababaza mwamenye gute ko mwambaye ubusa ?
Ibi bigararagaza ko itangazamakuru ryabayeho mbere uko bamenye amakuru


Icyanditswe twifashishije
1 Abakorinto 16:34
Aho Yesu imirimo ye yamenyekanye mu mahanga
Mariko 5: 20
Uyu mugabo yagendaga imigi 10 yamamaza ibyo Yesu yamukoreye

Ibyo itangazamakuru rituremera
  1. Ubuyobozi bwiza
  2. Ibitekerezo byiza
  3. Kwimakaza umuco
  4. Kwiyongera kwabakurikira
  5. Ibigo bigenda bivuka
  6. Kwimakaza ubudasa
  7. Kugera kubantu benshi

Bimwe mu ngaruka mbi itangazamakuru rituremera
  1. Kuzana umwuka uhumanya
  2. Kwimaza Ibijyanye n’ubutinganyi n’ubusambanyi
  3. Ubwoba
  4. Gusebanya
  5. Gutanga amakuru atariyo
  6. Kwangiza ibigeze amabanga y’abantu
  7. Kwimakaza imico itandukanye
  8. Kwangiza icyizere cy’abantu

Dusoza
Twasoreje mu cyanditswe
Gutegekakwakabiri 6:6-9

Ko amategeko Imana yaduhaye Ari ukuyashira mu mitima yacu
Icyigisho cya kane: Ubwami bw’Imana ni imbaraga ntago ari amagambo gusa

Umwigisha : Mr Dumi Lopang
Ubwami bw’Imana n’iki?
Intego y’Imana kwari ukuza mu isi no kutwigisha.
 
Luka 4:43
Mariko 1:15
Matayo 6:33
Luka 17:20:21

Bitubwira Yesu yigisha iby’ubwami bw’ijuru , Ntakuntu twagera mu bwami bw’Imana tudasobanukiwe Ubwami bw’Imana ubwaribwo. Ni tumenya ko turi ibyaremwe by’Imana 
 Bizatuma tuvugira mu mwuka w’Imana

Ni gute twahindura ibitangazamakuru nyafurika mo amakuru akijijwe?

Tugomba gukoresha imbugankoranyambaga zose  mu gukuraho imitekerereze  yose tukagura ubwami bw’Imana
Abantu bumva itangazamakuru rya gikirisitu ni aba kirisitu gusa rero dukwiye kwiga ingamba uko twafata n’abatizera bakurikira ibitangazamakuru by’isi noneho bagakururwa n’ibitangazamakuru bya gikiristu.
Ibi nitubikora tuzabona ubwami bw’Imana bwaguka cyane.
Umwanya w’ibibazo n’ibisubizo
1. Ese kwidagadura mu itangazamakuru ni bibi cyangwa nibyiza?
Umushumba Felin yasubije ko “ itangazamakuru riba ribi cyangwa ryiza bitewe nibyo ukoze, inshingano dufite ni uko igihe tubona bashizeho ibintu bibi tugomba ku binyomoza ariko nitubona icyiza tugishigikire,

2 . Tekinoloji iradusanga kuburyo bukomeye, Ese itorero ryakora iki abantu babona aya ma (software) abasiga  ?
Umushumba Aimable yasubije ati “ ujye ufata ibyo ushoboye gukora, kuko iyo ubyutse ukoresha Telefone ariko usigarana bike , Rero fata ibigufitiye akamaro, ibindi ubirekere abandi”.

3. Ko itorero ryatangiranye n’itangazamakuru , Ese itorero ryatakariye he ? Ni iki abashumba bakora mu mpinduramatwara?
Umushumba Philip Igbnijesu yamusubije ko  ,
Icyoroheye itorero kwandika ni igihe Imana yababimburiye ariko Aho itorero ryananiriwe ni uko ryananiwe guhishurirwa icyo Imana yahishuriye ku musozi w’itangazamakuru
Rero Imana ishaka ko dukoresha itangazamakuru nk’ibyaremwe byose turikora kubw’icyubahiro cyayo . Rero  itorero tugomba ku titaza itangazamakuru ahubwo tukarikoresha mu buryo bwiza , bitemewe cyane kubona amahirwe yo gukoresha itangazamakuru mu buryo bwiza ntidukwiye kuryitaza , nkuko Imana ititaje Sawuli ahubwo yamwegereye ikamuhindura
 
Umushumba Dr. Dumi Lupanga y’unganiye avugako tugomba kwiga gukoresha itangazamakuru mu buryo bwose kuko usanaga abana bacu bafata umwanya mu gihe bareba amashusho y’ubutinganyi bakiri bato Rero ibyo tugomba kubishingiraho nk’itorero kwiga gukoresha itangazamakuru kuburyo bw’iza.

Mu gusoza twasoje n’umubyeyi, umushumba mukuru atubwirako abakirisitu biki gihe ari urubyiruko rero tugomba kwiga  gukoresha itangazamakuru mu buryo bw’iza tuvuga ubutumwa kuko nti tutabikora isi izigisha abana bacu ibashyiremo ibyayo.

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags