Umusozi w'abinginzi umunsi wa 2

African Haguruka k’ umusozi w’Abinginzi umunsi wa 2, yabereye Calvary Wide Fellowship Minsitries wayobowe na Pastor Ngoga Christophe, Executive Pastor wa Calvary Wide Fellowship. Gahunda yatangijwe no gusenga dusaba Imana ko ubwami bw’Imana bubana  natwe ndetse twinjizwa mu mwanya wo  kuramya no guhimbaza naAsaph Worship Team kuva muri Paruwasi ya Kimironko. Pastor Ngoga Christophe atangiza iteraniro yibukije ko umusozi w’abaginzi ari icyita rusange mu bisata byose kuko buri musozi ukeneweho abinginzi haba Uburezi, Ubucuruzi, Umuryango, Itorero, Imyidagaduro ndetse na handi hakenewe amasengesho y’abinginzi, yakiriye kandi umushumba mukuru w’Itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries, Apostle Christophe Sebagabo guha ikaze abitariye iteraniro.

Insanganyamatsiko: Guhaguraka tukubaka inkuta z’umwuka: Indangagaciro n’amahame y’Imana muri Africa.
Nehemiya 2:17

Nehemiya akomeza abantu ngo bubake’ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.”

Icyigisho cya 1: Gusobanura no guhuza amasengesho yo kwinginga ya Nehemiya nk’ abinginzi b’Afurika

Umwigisha: Apostle David Bensi

Igicaniro n’iki?

Igicaniro n’ ameza cyangwa ibuye rifatika batambiraho ibitambo. Mu isezerano rya kera igicaniro cyakoreshwaga n’abatambyi mu kwihana no gutambira Imana ibitambo. Igicaniro kandi cyakoreshwaga basaba Imana ibyo bifuza. Mu bwami bw’Abagikiriki cyakoreshwaga mu gutambira imana zabo ibitambo. Igicaniro ni ikimenyetso kigaragaza umwizera nicyo yizera.

Amoko y’ibicaniro bya satani muri Afurika

Apostle Pensi yasobanuye ko umugabane w’afurika wagiye uhura n’ingaruka z’ibicaniro byabasekuruza. Yongeyeho kandi ko ibicaniro byagiye bizanira imivumo abanyafurika n’ibihugu by’afurika rusange. Hari amoko 6 y’ibicaniro bya satani byubatswe nabasekuruza:

  1. Igicaniro Gakondo, cyakoreshwaga mu kuvugana nabakurambere kugirango babone ubuzima bwiza nka iterambere, gusaba abana no kubona ubutunzi. Igicaniro gakondo kandi cyakoreshwaga muburyo buzi bashaka gushika abantu bahsaka kubagirira nabi. Ibi bicaniro byagiye bigira ingaruka zitari nziza kubantu kuko byazanaga imivumo mu muryango nko kudashaka, kubura urubyaro
  1. Igicaniro batambaho abantu, cyakoreshwaga batamba abantu babatambira ibigirwamana kugirango baturishe uburakari bw’imana zabo.
  1. Igicaniro cy’ibisekuruza, cyakoreshwaga bagiye kunywa ku inzoga, bakabanza kunywaho barangiza bagacira hasi kubutaka. Ubwo butaka bwabaga buvumwe 
  1. Igicaniro cy’amoko, cyabaga cy’isanisha nabantu bubwoko runaka naho bakomoka. Kuburyo nkiyo bajyaga kwimika umwami cyangwa umukuru w’igihugu barebaga ko uwo muryango ukomokamo abayobozi cyangwa abami. Iki gicaniro cyakoreshwaga kdi mu kwihimura ku bwoko runaka. 
  1. Igicaniro cy’ubuyobozi, gikoreshwa nabayobozi kugirango badindize ubukungu bw’ibihugu bayoboye cyangwa bateze kutumvikanikana hagati n’amashyaka bahanganye kubutegetsi. Iki gicaniro kdi gikoreshwa mu gutsikamira abaturage kugirango badatera imbere bagume hasi.
Intwaro zisenya ibicaniro bya satani

Nubwo hari ibicaniro bya satani mu bihugu by’afurika kandi ingaruka zabyo zikaba zikigarara, abinginzi bafite ubushobozi bwo gusenya ibyo bicaniro mu bihugu byabo. Hari intwaro 3 z’umwuka abinginzi bagomba kuba bafite kugirango babashe gusenya ibi bicaniro bya satani:

  1. Kwihana (Luka 15): kwihanira imiryango yacu, ababyeyi bacu n’imigenzo ya gipagani yose bagendeyemo. Umurimo wo kwinginga uhoraho buri munsi kuko iyo umwinginzi atabaye maso umwanzi aramwinjirana.
  2. Gusaba Imana ikaduhembura ikatugarura (Luka 15): umwinginzi agomba gusenga agasaba Imana guhemburwa akagira uburenganzira nkabana b’Imana.
  3. Kwamamaza (Itangiriro 1): mu irema ry’isi tubona Imana irema isi ikoresheje ububasha bw’ijambo, iravuga iti nihabeho amanywa n’umwijima bibaho. Ninako tugomba kwamamaza kubohoka kwacu tukamamaza ko turi muri Yesu Christo nawe ari muri twe.
Apostle David Pensi yasoje asenga asaba abinginzi gusenya ibicaniro bya satani byubatswe nabasekuruza mu bihugu bya Afurika bakubaka igicaniro cy’ubwami mubihugu by’afurika.

Icyigisho cya 2:  Ni gute kwinginga mu misozi yose bigira umumaro mu guteza imibereho myiza y’itorero, umuryango, ubucuruzi ndetse numuryango mugari?

Umwigisha: Apostle Linda Gobodo

Apostle Linda Gobodo yatangiye avuga Africa Haguruka itazaba nkuko yahoze ahubwo hari kubaho kuzamurwa mu buryo bw’umwuka. Ati ”Turi kwakira imbaraga zokwinginga tukingingira igihugu, umugabane, imiryago yacu.” Buri rwego rw’ubuzima rufite amarembo yabarinzi ariko rufite n’intambara. Ni gute duhuza buri rwego rw’ubuzima no kwinginga?
Umurimo n’umumaro w’abarinzi ku nkike

Buri mu christo ni umurinzi ku nkike kandi ni umurinzi kumarembo ndetse agomba kuba maso kugirango umwanzi atinjirira aho arindira. Umurinzi ku nkike afite ububasha bwo gukingurira no gufunga akabuza kwinjira ibyo adashaka ko byinjira mu murwa arinda. Umurinzi kandi afite ububasha bwo gusenya ibyo adashaka mu murwa, ndetse no kubaka ibyo yifuza mu murwa arinda. Abarinzi binkike babonera kure abanzi kure hanyuma bakabwira abarinzi b’amarembo bagafunga amarembo kugirango umwanzi batinjira mu murwa bashinzwe kurinda.

Ibyanditswe:
Isaih 21:6-10, Habakkuk 2:1, 2 Kings 3:2-20, Nehemiah 12:30

Amahame agenga amarembo

Biterwa n’umurinzi kandi niwe utegeka umurwa arindiyemo. Iyo umurinzi ari umurinzi wa satani akingurira ibizira (ubusambanyi, gusenga ibigirwamana, ubujuru, ruswa ndetse nibindi) mu murwa. Iyo witegereje neza umurwa runaka umenya urinze uwo murwa.

Niki kiba igihe abarinzi batabaye maso badahagaze mu mwanya wabo

Ushobora kujya gukorera ahantu ugasanga umuyobozi w’ikigo cyangwa wa minisiteri akorana nubwami bw’umwijima. Iyo winjiye ahantu nkaho ntusenye ibicaniro bya satani bihari uba ukinguriye ubwami bwa satani n’imirimo mibi yubwami bw’umwijima.

Ibyanditswe:
Isaih 56:9-12, 80:12,13, 1 Samuel 30:1-8, John 10:10
Umumaro wumurinzi w’ubwami bw’Imana ku musozi
  • Gusenya no kwirukana abarinzi birembo batari ab’Imana (To fire illegal gatekeepers)
  • Gufunga amarembo yose y’umwanzi (To shut the gates for the enemy)
  • Gukingura amarembo ubwami bw’imana bugategekea ndetse bukaganza aho hantu.

Yesaya 22:20-25
20 “Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya, 21 mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w'abaturage b'i Yerusalemu n'ab'inzu ya Yuda. 22 Urufunguzo rw'inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura. 23 Nzamushimangira nk'umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y'icyubahiro. 24 “Maze bazamujishaho icyubahiro cy'inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n'ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.” 25 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze.'

Zaburi 24:7
7 'Mwa marembo mwe nimwunamuke, Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke. 8 Uwo Mwami w'icyubahiro ni nde? Ni Uwiteka ufite imbaraga n'amaboko, Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana. 9 Mwa marembo mwe, nimwunamuke, Mwa marembo y'iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w'icyubahiro abyukuruke. 10 Uwo mwami w'icyubahiro ni nde? Uwiteka Nyir'ingabo ni we Mwami w'icyubahiro.'

Imitegekere yo mu isezerano rya kera n’uburinzi

Inshingano zo kurinda amarembo ni inshingano zihabwa umuntu wizewe neza kuko iyo uhaye umurimo w’uburinzi umuntu utizewe ashobora gukinguria abanzi ndetse nimyuka mibi. Nehemiah amaze gusana yahaye ububasha umuntu yari yizeye azi neza kugirango arinde umurwa ndeste arinde amarembo.
Nehemiah 7:1-2
Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abalewi, nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’iYerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa
Umusozo
Tugomba kuba mu mwanya wacu nkabarinzi ku musozi wose turiho, ugasenga ukamamaza ubwami bw’Imana. Iyo uri umurinzi ku nkike uba uhagarariye ubwami bw’Imana kumusozi uriho. Yesu yaduhaye imbaraga, ubutware bwo gutegeka no kwirukana imbaraga zose zimyuka mibi.
  • Ubwami bwami bw’Imana bugomba kurema ahantu heza ho kwingingira
  • Ibigo runaka bigomba kugira abinginzi. Mu bayobozi bw’ikigo hagomba kubamo umwinginzi kugira habaho kumenya imigambo ya satani. Dukeneye abanginzi ahantu hose kandi burigihe basonakiwe kdi bafite kumenya mu rwego rw’umwuka.
  • Dukeneye ko abantu bamenya bagasobanukirwa ubutware twahawe.


Umwanya w’ibibazo byabajijwe n’Ibisubizo

  1. Twabonye ko goverinoma guha uburenzira  abaginzi kugirango habeho abinginzi ku misozi yose, Ese hari uburyo ibigo byakoresha kuburyo habaho ubuvugizi budasanzwe kuburyo abanginzi baba bari aho hantu hose kubera akenshi abakristo nabwo bavanga muri politiki?
Apostle Linda yavuze ko nyuma yo kwakira izi mbaraga buri muntu wese umusozi ariho agomba gusenga Imana kugirango imana ishireho abayobozi beza bameze nka Dawidi bashyiraho abinginzi. Kandi mbere yo gushyiraho igicaniro cy’Imana tugomba kubanza gusenya ibicaniro byose bitari iby’ubwami, Imana igashyiraho abayobozi beza kuko mu mwuka dufite ubushobozi bwo gushyiraho ndetse kwirukana.  

  1. Ese ni ubuhe buryo abanginzi bamenya amarembo yigicaniro cya Satani mu gihugu cg ahantu bari?
Apostle yerekanye ko uburyo ukoresha kuri buri musozi ari nabwo ukoresha ku gihugu. Yongeraho ko ku rwego rw’igihugu biba byiza iyo umenya amarembo afatika cyangwa ayo mu mwuka noneho ugasenga usenya ayo marembo hanyuma ukagenda ubiza kurwego rw’itorero kumanuka kugeza hasi

  1. Nkaba Christo tuzi neza ko intambara yacu atari intambara yuburyo bw’umubiri ahubwo n’intambara yumwuka kuko turwana n’imyuka yumwijima. Ese umurimo wo kwinginga ntabwo ushobora kugorana ?
Apostle David Bensi yavuze ko nkuko habaho minisiteri y’ingabo ariko hakabamo itsinda ry’ingabo zirwanira kubutaka, izirwanira mu kirere ndetse n’itsinda ry’ingabo zirwanira kubutaka ninako no muburyo bw’umwuka bimeze. Mukwinginga habaho amatsinda atundakanye ashinzwe kurwanya ibihanda bitandukanye mu nzego zitandukanye.
Mu rwego rwo kubohoka n’ingenzi kubanza kumenya imikorere yibyo ugiye kurwana nabyo kandi ukagira imbaraga zigusaba kurwana. Yongeye ko kandi umurimo wo kubohoka ari umurimo uhoraho kandi ukomeza.


Ibizaranga umunsi wa 3 kumusozi w’abanginzi - AH25

Umunsi wa 3, umusozi w’abinginzi uzaranga nibiganiro bizarebera hamwe uko abanyafurika baba mu mahanga nabakomoka muri afurika bakubaka ubudaheranwa n’ubufatanye mu mwuka binyuze mu kwinginga ndetse ibiganiro bizaguruka k’uburyo bwakoreshwa mu gutegura no guhuza amasengesho yo kwingingira Afurika. Umunsi wa 3 kumusozi wabinginzi kandi uzarangwa no kubaza ibibazo abigisha nka Apostle David Bansie na Bishop Titus Masika banatange ibisubizo byibazo ku nsanganyamatsiko.

Ntuzabure!

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags