Africa Haguruka #25 Umuhango wo gufungura ku mugaragaro - Amateraniro ya mbere.

Haguruka wubake Africa nk’Ishyanga rimwe imbere y’Imana

Mu birori byo kwizera n’ubumwe, umuhango wo gufungura Africa Haguruka #25 mu materaniro ya mbere ubimburiye ibihe by’ amateka afite insanganyamatsiko, “Haguruka wubake nk’ishyanga rimwe imbere y’Imana”  Nehemiya 2 :17 na Ezira 10 : 4

Umuhango watangijwe n’ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza byayobowe na Asaph international, bitwinjiza mu kirere cy’ umwuka byumvikana mu iteraniro ryose.
Umushumba Pastor Emmanuel GBEREKPEE yatanze ikaze ku bari mu materaniro abari hafi na kure, bitwinjiza mu bumwe n’urukundo.
Igikuru cyaranze aya materaniro ni igikorwa cyo kwakira umwigisha cy’umunsi Intumwa Wyatt Fabe hamwe n’ Intumwa Paul Gitwaza. Yatangiye atekerereza iteraniro ku mateka akomeye afitanye na se w’Intumwa Wyatt.
Intumwa Wyatt yatangiye ashima byimazeyo anahanarira itorero Siyoni, ashima kandi cyane ibikorwa by’Intumwa Paul Gitwaza, umubyeyi mu mwuka w’itorero.

Mu gitabo cya 2 Timoteyo 1:1-18, Intumwa Wyatt yatanze inyigisho ishimangira akamaro k’umurage w’Ubumana. Avuga ko nk’uko Pawulo yahaye Timoteyo ihumure n’impanuro, natwe tugomba kubona kandi tugaha agaciro umurage w’umwuka. Twibanze ku murongo wa 5, yerekanye urugengo rw’umurage w’ubumana, hashushanywa igisekuru cyo kwizera kuva kuri nyogokuru we Loyisi na nyina Unike.

Intumwa Wyatt yatanze imfunguzo eshatu  za ngombwa kugira ngo  ugire umurage w’ubumana

  1. Umurage w’ubumana ukeneye gusengerwa ubudasiba.
  1. Umurage w’ubumana ukeneye gutangwa kuburyo hatabaho kugundirwa kugira ngo  hazabeho kumvira Imana mu gihe cyo gutanga uwo murage.
  2. Umurage w’ubumana ukeneye gutunganywa, nk’uko byashimangiwe muri 2 Timoteyo 1 : 14 n’ Abefeso 2 : 8.
  3. Umurage w’ubumana ukeneye kurindwa, nk’uko tubisanga muri 2 Timoteyo 2 : 2
  4. Umurage w’ubumana ukeneye kubungwabungwa no gushinganishwa.

Mu gukomeza iteraniro, Intumwa Wyatt yatanze igereranywa ku ko Pawulo mu ma baruwa ye, yashishikarizaga abantu bose kurinda no kubungabunga imirage yabo y’umwuka,  Yasoje atanga iyerekwa rya gihanuzi ko hari umugezi w’agatangaza kuva ku musozi Hermoni, bisobanura gusukwa k’ubuntu bw’Imana n’ubumwe ashishikariza abantu bose kudasiga amateraniro y’ububyutse ku mugoroba no kujyanamo ukwizera ko Imana iri bwuzuze kwifuza kwabo.

Amateraniro yasojwe n’isengesho ry’Intumwa Paul Gitwaza ashimangira imigisha n’umugambi by’Imana kuri uwo munsi. Aya materaniro adasanzwe hamwe n’insanyamatsiko “Haguruka wubake nk’ishyanga rimwe imbere y’Imana” yari igihamya cy’imbaraga n’ubumwe by’umuryango w’abizera, bahagurukiye kwakira umuhamagaro w’Imana wo kubaha no gukomeza ubufatanye bw’umwuka nk’Abanyafurika.

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags