Umusozi w’ uburezi umunsi wa 1

Umusozi w’uburezi watangiriye ULK Gisozi aho twatangiye mu mwanya mwiza wo gusenga tuyobowe n’ umushumba Didier Habimana nyuma tujya mu muwanya wo kuramya no guhimbaza Imana tuyobowemo n’ itsinda rya Asaph Music international, nyuma umushumba Didier Habimana atwakirira Abavugabutumwa batuganirije uyu munsi ari bo: Prof Obii Pax Harry kuva muri UK na Dr Henry Mugisha kuva  muri Uganda.

Umwigisha 1: Prof Obii Pax Harry

 Insanganyamatsiko : Kubaka igicaniro cy’ Imana usenya impinduka za satani ku musozi w’ uburezi

Twatangiye Prof Obii Pax Harry adusaba kurebera hamwe ubusobanuro bw’ isengesho rihindura kandi ryihutisha gahunda y’Imana biciye mu bantu yaremye.
 
Isengesho n’ ibiganiro umuntu agirana n’ Imana bituma Imana imuha ihishurirwa rero biragusaba kuba umukiranutsi kuko Imana ikorana n’ abakiranutsi.

Africa ni iy’ Imana kandi abantu bagomba guhindura Africa n’ abantu bari muri Africa kuko Imana ikora mu bihe  kandi igakorana n’abantu uko ibihe bigenda.

Prof Obii Pax Harry

Ni uruhe ruhare uburezi bufite ku myigishirize myiza itanga umusaruro muri Africa

Ingingo z’ ingenzi

  1. Igihe: ugomba kumva ko Imana yagutoranije mu bazana impinduramatwara kandı ukumva ko igihe ari iki cyo kubaka inkike zacu ugasabwa no kumenya ibihe n’icyo gukora muri icyo gihe , ukaba umukiranutsi
  2. Ahantu: itorero rihindutse n’iryo ryabasha guhindura ahantu runaka.
  3. Imiterere: Africa ntigomba kwibukwa nk’ umugabane w’abakene n’abasigaye inyuma (Ibyakozwe n’Intumwa 17:6)

Ibibazo by’uburezi muri Africa ni ibihe?

  1. Ibizamini bikoreshwa: imiyoboro n’ uburyo bwashyizweho mu myigishirize
  2. Gushimuta.
  3. Ubwiyongere bwo gukoresha ibiyobyabwenge.
  4. Ireme ry’abarimu.
  5. Kugabanuka kw'ifaranga no gusuzuma.
  6. Kubura amahugurwa ahoraho y’abarimu.
  7. Habuze abantu bahagarara mu cyuho.

Igicaniro n’iki?

Igicaniro ni ahantu abantu n’ Imana bahurira, ni ahantu ho gutambira

Ni gute twasenya igicaniro cyubatswe na satani ku musozi w’ uburezi? (2 Abakorinto 10:3-5)

  • Kumenya ko turi abana b’ Imana.
  • Gukiranuka.
  • Gukunda gukiranuka   kandi tukanagenda nk’abana bari gukora ibyo bategetswe na se

Prof Obii Pax Harry yasoje avuga ko  ko ikintu Africa ikeneye cyane ari abahinduramatwara kandi bateguwe n’Imana bafite amatoroshi amurikira abandi kandi ko abo bantu ari twe Imana yahisemo kuko igihe cy’Africa cyageze.

Umwigisha 2: Dr Henry Mugisha

Insanganyamatsiko: ni ikihe gicaniro kigaragara cya satani kigira uruhare mu burezi

Dr Henry Mugisha , Umukozi w’ Imana yatangiye atwibutsa ko Imana yanga ubujiji: (Hosea 4:6)Ati “Ntabwo twakihanganira ubujiji kuko ubujiji burandura kandi  umuntu ashobora kubwanduza undi “

Dr Henry Mugisha

Ni ibihe bicaniro bya satani bigaragara mu burezi

  • Ubujiji (Hoseya 4:6) , iki cyanditswe  cyerekana uburyo ubwoko burimbuwe no kugira ubujiji 
  • Uruhare rw’ubutinganyi mu burezi:
    Muri 1920 n’ibwo ubutinganyi bwatangiye kandi bwari  bufite gahunda bakurikiza bugamije kuzana impinduka mu mategeko ya Guverinoma,Muri 1969 muri New York n’ibwo batangiye kwigaragambya barwanira uburenganzira bwabo bavuga ko biteguye gupfira imyemerere yabo,aho uku kwiyunga kwabo  bagenderaga mu (Itangiriro 11:6).bivuga ko iyo bantu bifatanirije hamwe ntacyabananira.
    Urugamba rw’uburenganzira bwabatinganyi  rwabaye ikiraro gikora ku burezi binyuze ku ihame ry’ubwiyunge. Ikibazo nyamukuru duhura ntacyo muri Afurika n’ uko, iyo duhuriye ku bibazo, akenshi dufatanya mu kurwana aho gushaka ibisubizo. Ubu buryo bwo kudatekereza neza bituma habaho guhungabana mu bushobozi bwo gukemura ibibazo mu buryo bw’imigambi.
    Uburezi s’ ibintu bihurirwaho gusa mu ishuri. Ihame rya teworii y’amatsinda make, ryatanzwe mu 1962, rigizwe n’intambwe nko kutamenya, guseka, kumenya, no kubaha. Ubu buryo bukoreshwa ku matsinda atandukanye y’abantu batishoboye, harimo n’abafite ubumuga.
    N’ubwo hari amahirwe yo kubona ibikorwa by’uburezi by’ubuntu, hari ubushobozi buke bwo kugira ingaruka zifatika. Abanyafurika bagomba kurwanya imyumvire y’ubukene n’ubumenyi buke bituma hatabaho iterambere. Dukoresheje ubushobozi bwo gutekereza no kugira ubwiyunge, dushobora gukora sisitemu y’uburezi ifite akamaro kandi ikora neza.

Bimwe mu bibazo bihari muri Africa

  • Kutagira ubumwe,ikibazo dufite cyane nka abanyafurika nuko nta bumwe dufite kandi tugirana amashyari
  • Gufata umwanya munini turwana aho gushaka igisubizo, “Kimwe mu bibazo dufite nuko iyo tugize ikibazo umwanya munini tuwufata turwana aho gushaka ibisubizo bigatuma duhora tujya hasi aho kuzamuka”

Bimwe mu bisubizo ndetse n’ ingamba

  • Abanyafurika tugomba gutekereza bicukumbuye kuko niho hava ingamba zikwiye zifasha bur’umwe
  • Gusenga gusa ntabwo byazana impinduka ahubwo hagomba kugira n’abantu bagira icyo bakora bashize amanga bakurikiza amahame hanyuma amasengesho akaza abashyigikira.

N’ubwo hari amahirwe yo kubona ibikorwa by’uburezi by’ubuntu, hari ubushobozi buke bwo kugira ingaruka zifatika. Abanyafurika bagomba kurwanya imyumvire y’ubukene n’ubumenyi buke bituma hatabaho iterambere. Dukoresheje ubushobozi bwo gutekereza no kugira ubwiyunge, dushobora gukora sisitemu y’uburezi ifite akamaro kandi ikora neza.

Dr Henry Mugisha ,yasoje atubwira kwirinda ubujiji n’ubukene kuko uko ari bibiri n’ibyo biba intandaro y’uko bazana abaterankunga bo kubaka amashuri ndetse n’amasomero ashyigikira imyumvire yabo kandi ntabwo bikwiriye kuba muri Africa.
More Pictures: ZTCC Flickr

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags