Umunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24

Clementine yatangiye atubwira ko ari umwanditsi wa filimi, akunda gukora filimi za fiction na documentaire. Yakoze filimi igaruka ku bwiyunge bwabaye hagati y’uwiciwe umubyeyi nufite umubyeyi wishe muri jenoside yabaye mu Rwanda. Yavuze ko ikintu cyose kigaragara mu mashusho ya filimi kiba gifite icyo kivuga, cyane ko bagishyiramo kugira ngo berekane ikintu runaka.

Sister Marie Clementine

Yagarutse ku kibazo cy’uko  benshi bisanga bari mu rujijo, kuko uyu musozi usaba umuntu utanga kurusha guhabwa, rero iyo utanga ntahantu ugera ngo nawe wakire kiba ari ikibazo, ari naho bakeneye Imana.
Clementine yasoje avuga ko uyu musozi abantu bawuhariye abantu bakiri bato (urubyiruko), aho usanga filimi nyinshi zikinwa ariko ugasanga nta nyigisho nzima ziri gutambutsa, yongeraho kandi ko bakeneye abantu benshi bafite indangagaciro za gikristu kugirango ibitambuka bihinduke.
1. Itangazamakuru rikora ku bugingo bw’abantu benshi cyane cyane urubyiruko
Pastor Henry Mugisha
Pastor Henry yatangiye atubwira ko ikintu cyose kigira urufatiro. Avuga ko ikintu cyambere cyo kwitaho si amafaranga, ahubwo ni ubugingo. Ntitwavuga ku myidagaduro, ubuhanzi tutavuze ikibiha imbaraga aricyo itangazamakuru.

Pastor Henry MUGISHA

Pastor Henry yavuze ko Urubyiruko rukunda gufata icyitegererezo ku bantu  abo dukunda Kwita Role models bakomeye kandi bazwi nka Ronaldo,  nyamara ntibaba bazi Imico nikibateye gukomera ariko tugomba gutekereza ku bugingo kuruta amafaranga.
Imigani 4:23
 yakomeje avuga ko umutima nama ugaburira ubwonko cyangwa ibitekerezo, ibyo utekereza nibyo uri byo.
Uko usubiramo ibintu kenshi byinjira mu bitekerezo (Imitekerereze, amarangamutima)byawe biva mu mutwe bikajya mu mutima ugahinduka ibyo utekereza n’ ibyo ureba. Abana bagenda bahinduka bitewe n’ibyo bareba.
Imigani 23:7

gutsindira ubugingo biragoye kuko byoroshye kuzana umubiri ariko ubugingo busaba gutozwa guhoraho.Niyo mpamvu habaho inyigisho z’abigishwa/discipleship
Imigani 10:7

Umuntu agizwe ni’ibintu 3: umubiri,ubugingo, n’umwuk(body-soul-spirit), kandi itangazamakuru rikorana n’ubugingo. Hari intambara hagati y’umubiri n’umwuka kandi ubugingo nibwo bufite igisubizo.
Amafaranga aba meza iyo ubugingo ari buzima ariko uyahaye umuntu udafite ubugingo buzima ashobora kwica abandi bantu. Ikoranabuhanga ni ukuvuga umuntu uri hagati nk’ umusemuzi. Iyo ubugingo burwaye, itangazamakuru riba rirwaye kandi iyo rirwaye rizana ubundi burwayi.
Abo ngabo dufata nk ikitegererezo tugomba kureba niba bafite bugingo buzima
Iyo miyoboro ikoreshejwe neza yafasha mu gukwiza ubwami bw’Imana.
2. Itangazamakuru n’imyidagaduro ntabwo ari ibya satani ahubwo ni iby’Imana
~ Apostle Victor Mkloglothoa

Intumwa Victor yasobanuye ati: ‘hari imvugo yuko imyidagaduro ari iy’isi cyangwa se uburyo bwo gushaka amafaranga ariko satani nta kintu yaremye’. Imyidagaduro, siporo byaremwe n’Imana kandi byaremewe Imana. Ibindi byajemo ni ibinyoma by’umwanzi. Satani areba ibintu Imana yakoze maze akabihindura nkaho ari we bikorerwa.
  • Gutegura abakristo ntibatwarwe 

Apostle Victor yatangiye ashima umurimo unoze uri gukorerwa muri iki giterane. Yakomeje avuga ko satani ntakintu nakimwe yaremye, ibintu byose byaremwe n’Imana biremerwa yo, ahubwo satani aza abigoreka kuko ari umunyabinyoma. Twabonye imbaraga z’itangazamakuru mu guhindura abana bacu. Umurimo itorero ushinzwe ni uguha intwaro zishoboka zose abakijijwe, bagomba kuguha ibishoboka byose ku buryo umurimo wose ukora utagomba kugucomora mu kubaho kw’Imana.
Iyo watojwe mu buryo bukwiye, umwuka wawe uvuga oya ku bintu utagomba gukora kandi iyo oya ntihinduka yego. Amafranga ntago agomba kugusenya, cyangwa ngo urukundo rw’amafranga rukuganze.
Kwigishwa bizatuma ushikama, kuko kwigishwa bisubirwamo, bigahama. Umwanzi ukomeye mu itorero ni imiterere y’umuntu

Apostle Victor Mkloglothoa

3. Kuzana abari ku musozi w’imyigadaruro kuri Kristo
~ Reverend Francis Michel Mbadinga
Kujya kubwiriza ubishyizemo imbaraga kandi utagiye kubigwamo ngo baguhindure,
Abakristo bakwiye kugira imbaraga zikurura abantu kuri Kristo kandi imbaraga zirimo urukundo.Bagakoresha uburyo bwose bwo kuvuga ubutumwa kuko Yesu ari hafi. Tugomba gukoresha umwuka w’ubwenge, gutwara, gutegeka, no kugenzura. Dukwiriye kugira umutwaro wo gusengera abari muri uwo musozi no kubazana kandi tukabishyiramo imbaraga.

Reverend Francis Michel Mbadinga

Ibibazo n’ibisubizo
1. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kwigisha imibonano mpuzabitsina mu buryo bukwiye kandi butangiza abantu?
Pastor Henry yavuze ko imibonano mpuzabitsina ubwayo ni ikintu kiboneye. Twe twamenye ukuri tugomba gushira amanga tukavuga ukuri.
Ni byiza ko dutangira kwigisha izi ngingo zijyanye n’imyororokere abana bacu bato kuko satani ashaka abana bakiri bato, tugomba gutinyuka kuvuga no kuganira kuri iyi ngingo.

 
2. Nk’itorero murateganyiriza iki abafite uwo muhamagaro wo gukina amafilimi mu bijyanye n’inkunga ya mafaranga?
Rev. Mbandinga yavuze ko dukeneye gukoresha ingamba n’uburyo bwo kwinjira mu kintu mu buryo bw’ubwenge. Hakabaho ibiganiro mu nzego zose hakigwa uburyo inkunga zategurwa biteye n’abantu bahari.
Kugira gahunda n’ibiganiro ku miyoboro yindi itari iyanyu gusa kugirango ijambo ry’Imana rigere kuri bose.
Ikindi ni ukumenya amakuru ukabikora mu buryo bw’ubumana, ku buryo inyungu z’ubumana arizo zigaragara. Kandi hagakoranwa umwete muri byose.

 
3. Ni gute abakinnyi bari kuri iyi misozi bahangana n’ibigeragezo bihabanye n’indagangaciro zabo nk’abakristo
Clementine yatangiye atubwira byose turabyemerewe ariko siko bidufitiye umumaro, avuga ko igihe cyose umuntu aba afite amahitamo kuko ntawuguhutaza ku mahitamo ye, icyambere ni ukunoza ibyo ukora. Yagarutse ku myitwarire avuga ko ari ikintu gikomeye, avuga kandi ko haba hari amabwiriza usanga ahantu rero uba ukeneye ubwenge mu kuyakurikiza. Nta karengane gashingiye ku bukristo kabamo, iyo ufite igikorwa kizima cyiza ntakabuza kiragurwa.
 
Intumwa Dr. Paul Gitwaza yavuze uburyo imico yacu yose dusigaye tuyita iya gipagani kubera ibyo  abakorone batuzaniye, ku ntebe y’Imana, imico yose izaba ihari. Kimwe mubyo abamisiyoneri badutwaye ni ukumvira Imana mu muco. Tuganirize abandi  bacu, tubagarure aho kugirango is ibajyane, mubatere imbaraga mu gukora ibihesha Imana icyubahiro.
Intumwa Dr. Paul yasoje asengera imbagaraga  abasabira umugisha.

Reverend Francis Michel Mbadinga

Recent

Archive

 2024
 2023
 July
Global Youth Arise: A Transformative Journey to a purposeful lifeGlobal Youth Arise: Building Families on a firm foundationGuide to preparing for the courtship processYouth Arise Day 2 Revival Service: Whom shall I send?Mkutano wa vijanaGlobal Youth Arise Day 2: Unveiling your divine callingApostle Gitwaza revealed seven primary callingsSpeech | Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka 2023 Ijambo rya Apostle Dr Paul Gitwaza | Africa Haguruka ku nshuro ya 24Africa Haguruka 2023 - Mountain of FamilyOpening Remarks by Archbishop MbandaApostle Dr Paul Gitwaza Unveils Africa's Rich History: Africa's Rich Legacy as a Reflection of God's Divine Plan for Humanity"Africa Haguruka Day 3 - Mountain of EducationIndangagaciro 10 zafasha Afurika gutera imbere | Africa Haguruka 2023 Embracing the Mentorship of God - A Call to Africa's RevivalAfrika Inuka 2023 | Siku ya 2 | Mlima wa FamiliaMulima wa Elimu: Njia Iletayo MageuziSALVATION IS NOT A BOREDOM: Spread the Gospel and embrace the world's diversity through art and entertainmentUmunsi wa 4 w'igiterane cya Afrika HagurukaShifting Foundations and Unveiling a New Destiny | AH24tume Linda Gobodo amtangaza yesu christ kuwa Mshauri mkuu zaid duniani hajapataUnlocking Business Potential | Africa Haguruka 2023Africa Haguruka 2023: Umusozi w'UbucuruziAFRICA ARISE 2023: Apostle Linda Gobodo Declares Jesus Christ as the Greatest Mentor the World Has Ever SeenUmwuka wera nk'umutoza wa AfrikaMkutano wa Uamusho: Simama kwenye msingi imara | Siku ya 4A Call for Transformation and MentorshipUmunsi wa 5 w’igiterane cy’Africa Haguruka | #AH24Umusozi w'idini | Afrika Haguruka 2023Empowering transformation through mentorship and the holy spirit at Mount Hermon, KigaliEjo hazaza ha buri kimera hagenwa n’ubwiza n’umwimerere bw’iyo mbuto | #AH24Empowering Transformation for God's GloryGod Will Bless African, A Blessing That Will Change the Way the Entire World Perceives the ContinentMwito wa mageuzi na ushahuriKumenya umutoza wa Afrika wifashishije ibyayihinyuje ndetse n'ibyiringiro byayoUnravelling the secret code of Africa's evolution A Journey of Challenges and HopeThe Distinguishing Traits of Church Leaders Mentored | Africa Haguruka 2023The Church in Africa Must Seize and Own the Stick of Command

Categories

Tags